Ni ibyatangajwe ku wa 18 Kamena 2026, mu nama yahuje ba rwiyemezamirimo b’abagore biganjemo n’urubyiruko bo mu bigo bitandukanye, yigaga ku kurushaho kumvisha umugore ko na we yashora imari mu migabane ari na ko yizigamira.
BK Capital yerekanye ko mu gushora imari, bitagomba ibya mirenge ahubwo ko umuntu ashobora guhera ku 10.000 Frw yizigamira hanyuma inyungu ikagera 10% ndetse bikaba akarusho iyo ubikoze by’igihe kirekire.
Yagaragaje ko 52% by’imirimo abagore bakore ku Isi, ifatwa nk’inshingano nyamara bakabaye bayihemberwa, ko agaciro k’iyo mirimo karenga miliyari 10$, ariko kuko ibyo bitashoboka, bakwiye kubishakira ibisubizo binyuze mu kwizigamira no gushora imari ivuye mu yo babona.
Umuyobozi wa BK Capital, Tuyishime Pacific yavuze ko kugeza ubu abagore bakiri munsi ya 40% mu bashoramari n’abagura imigabane muri BK Capital bivuze ko umubare ukiri hasi.
Yagize ati “Nubwo abagore bamaze gutera intambwe mu nzego zitandukanye no mu rwego rw’imari, ariko baracyari bake mu ishoramari n’igurwa ry’imigabane. Ni ngombwa rero ko habaho ubufatanye mu kongera uruhare rwabo, guteza imbere uburinganire mu bukungu, no kubafasha kumenya no gukoresha amahirwe ari mu isoko ry’imari.”
Umukozi muri BK Capital, Muganwa Kadigwa Lyna, yavuze ko muri rusange usanga abagore bagira imirimo ndetse n’inshingano nyinshi ariko ugasanga byinshi mu byo batekereza, gushora imari ntibizamo, agaragaza ko iki ari cyo gihe cyiza cyo gushora imari ari na wo mwanya mwiza wo kuzigamira ejo hazaza habo n’ah’abazabakomokaho.
Umukozi mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (Capital Market Authority-CMA), Mbabazi Josephine, yavuze ko hakiri icyuho cy’uko abagore barimo n’urubyiruko bacyitinya ndetse bakaba badafite amakuru ahagije ajyanye no kumva ko gushora imari no kugura imigabane na bo bibareba, agaragaza ko ubukangurambaga nibukomeza gukorwa nta kabuza na bo bizabagiraho impinduka kandi nziza.
BK Capital yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012, ikaba kimwe mu bigo bigize BK Group PLC n’iby’imari n’ishoramari bikomeye mu Rwanda. Itanga serivisi z’ubuhuza mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, gucunga umutungo n’ubujyanama mu by’imari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!