AS Kigali ni imwe mu makipe ataragize umwaka w’imikino mwiza kuko yahuye n’ibibazo by’imiyoborere, bikajyana n’umusaruro nkene nyamara yari imwe mu makipe ahatanira itike yo gusohokera u Rwanda.
Mu kurushaho kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino wa 2026/27, yatangiye kugura abakinnyi n’abatoza bashya bazafatanya na yo mu rugendo rushya.
Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yamaze guha akazi Bisengimana Justin nk’Umutoza Mukuru, kugira ngo azayitoze mu myaka ibiri iri imbere.
Bisengimana yavuye muri Gicumbi FC yagezemo mu mwaka ushize ari na bwo yari ikizamuka mu Cyiciro cya Mbere, ayifasha gusoreza ku mwanya wa 12 n’amanota 38 muri BK Pro League.
Umukino mwiza yagaragaje muri uyu mwaka w’imikino byatumye ajya mu batoza bahataniye igihembo cy’uwahize abandi. Iki agihanganiye n’abarimo Laurențiu Reghecampf watozaga Al Hilal SC.
Abandi batoza bagihanganiye ni Darko Novic wa Al Merrikh, Canisius Nshimiyimana wa Mukura VS, Haringingo Francis wa Rayon Sports na Abderrahim Taleb wa APR FC.
AS Kigali yabaye iya 14 n’amanota 35 mu mwaka ushize ifite abakinnyi bashya. Abo ni Umunya-Nigeria, Daniel Ikapo Kalu, Munyemana Alexandre, Niyigena Emmanuel, Hoziana Kenedy.
Yongereye kandi amasezerano ya Uwiduhaye Saidi, Nshimiyimana Tharcisse, Kanuma Pascal na Ndikuriyo Patient.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!