Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026, ni bwo kuri Levi’s Stadium yo mu Mujyi wa Santa Clara, i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomereje imikino y’Igikombe cy’Isi.
Qatar yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ikore amateka yo gutsinda umukino wa mbere mu Gikombe cy’Isi mu nshuro ebyiri imaze kwitabira nyuma y’icyabereye iwayo mu 2022.
Iyi kipe ntabwo yagize intangiriro nziza z’umukino kuko rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi, Breel Embolo, yafunguye amazamu ku gitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 17 kuri penaliti.
Uyu rutahizamu watsinze igitego habuze gato kugira ngo ntakine iri rushanwa, kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zamwimye visa yo kwinjira mu gihugu kubera ko yigeze kugezwa imbere y’inkiko.
Gusa nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe, uyu mukinnyi yamuhaye ibyangombwa asanga bagenzi be bitegurana irushanwa.
Muri iki gice, u Busuwisi bwahushije ibindi bitego harimo uburyo bwa Denis Zakaria ku munota wa 21, Dan Ndoye ku munota wa mbere w’inyongera ku gice cya mbere, Ruben Vargas ku munota wa gatatu w’inyongera na Michel Aebischer ku wa gatandatu w’inyongera.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Qatar itabashije kwishyura iki gitego, ahubwo iri no gusatirwa cyane, ku buryo byashobokaga ko yatsindwa igitego cya kabiri.
Ubwo uyu mukino wari ugeze hagati, umwe mu bafana wari wambaye ubusa yacitse abashinzwe umutekano wo ku kibuga yinjira mu kibuga, ariko abapolisi baramwirukankana baramugarura.
Mu gice cya kabiri Qatar itozwa na Julen Lopetegui yananiwe kugaruka mu mukino, ahubwo ku munota wa gatandatu w’inyongera kuri 90 y’umukino, ni bwo yahise ibona igitego cyo kunganya cyashyizwemo na myugariro wayo Boualem Khoukhi.
Aya ni amateka mashya Qatar yakoze mu Gikombe cy’Isi yo kubona inota rya mbere mu mikino ine imaze kugikinamo. Umukino ukurikira uzayihuza na Canada ku wa Kane, tariki ya 18 Kamena 2026.
Icyo gihe u Busuwisi bwirangayeho na bwo buzahura na Bosnie-Herzégovine.
Umukino w’Igikombe cy’Isi ukurikiraho urahuza Ikipe y’Igihugu ya Maroc na Brésil kuri MetLife Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!