Byagaragaye cyane ku mikino yo mu Itsinda L yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, ubwo u Bwongereza bwakinaga na Croatia kuri Dallas Stadium ndetse no ku mukino wa Ghana na Panama wabereye muri Toronto.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ritegeka ko muri buri gice cy’umukino w’Igikombe cy’Isi, hafatwa iminota itatu yo gufasha abakinnyi gusoma ku mazi kugira ngo bahangane n’ubushyuhe buri muri Amerika y’Amajyaruguru muri iyi mpeshyi.
Abanenga iki cyemezo bavuga ko bisubiza umukino inyuma, abandi bakavuga ko bigabanya umukino mu bice bine, bigafasha aberekana imikino kubona umwanya wo kwamamarizamo.
Abafana b’u Bwongereza bavugije induru ubwo umusifuzi Clément Turpin yavuzaga isifure ngo umukino uhagarare ku munota wa 22, abakinnyi bajye gusoma ku mazi.
Umutoza wa Panama, Thomas Christiansen, nyuma yo gutsindwa na Ghana, yagize ati “Iyo ubonye akaruhuko, ni umwanya wo kugira ibyo ukosora. Ntabwo hari hashyushye, ariko tugomba kubyemera kuko abamamaza kuri televiziyo ni bo bishyura ibi bintu byose.”
Ahandi abafana bavugije induru ni ku wa Kabiri, ubwo Norvège yakinaga na Iraq kuri Boston Stadium, aho ubushyuye bwa dogire Celcius 23.
Iraq yari yazibiye Norvège byanganyaga ubusa ku busa, ndetse inakina neza, ariko yahise itsindwa igitego nyuma y’iminota ine umukino usubukuwe mu gihe wose warangiye itsinzwe ibitego 4-1.
Akaruhuko k’iminota itatu yo kunywa amazi kari gutangwa mu Gikombe cy’Isi gakomeje kutavugwaho rumwe hagati y’abakinnyi n’abatoza.
Abasesenguzi bamwe bagaragaza ko umupira w’amaguru uri guta umwimerere.
📽️: @gratiaumwali pic.twitter.com/KDxrTbhhUa
— IGIHE Sports (@IGIHESports) June 17, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!