Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryashyize hanze itangazo ry’imyanzuro yafatiwe aba bombi.
Yagize iti “FERWABA yahagaritse abakinnyi Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo mu bikorwa bya Basketball nyuma y’icyemezo cy’uko banze kwemera ubutumire mu Ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikokmbe cy’Isi ‘FIBA Basketball World Cup African Qualifiers’ kandi bararekuwe n’amakipe yabo.”
“Ishyirahamwe ryashingiye ku mategeko ya FIBA ndetse n’imyanzuro y’Inteko Rusange, bireba abakinnyi bahamagawe mu mirimo y’Ikipe y’Igihugu nko kwitabira ubutumire. FERWABA izakomeza kwita ku kinyabupfura, kwiyemeza no kubaha amategeko mu Ikipe y’Igihugu.”
Mu Nama y’Inteko Rusange ya FERWABA yabaye mu Ukuboza 2025, hemejwe ko umukinnyi uzajya wanga kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu kandi ikipe ye yamutanze, azajya ahagarikwa umwaka wose mu bikorwa bya Basketball mu Rwanda.
Si ubwa mbere aba bakinnyi bombi banze kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu, kuko babikoze mu 2024 ubwo yiteguraga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yabereye i Dakar muri Sénégal. Icyo gihe bavugaga ko bananiwe kubera umwaka w’imikino wabaye muremure.
Aba ni bamwe mu bafashije ikipe ya RSSB Tigers BBC kwegukana irushanwa rya mbere muri Afurika muri Basketball rya Basketball Africa League (BAL 2026), ari na bwo bwa mbere byari bibaye ku ikipe yo mu Rwanda.
Icyiciro cya mbere cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, Ikipe y’u Rwanda yitwaye nabi itsindwa imikino yose uko ari itatu, ikaba ari yo ya nyuma mu Itsinda C ririmo Guinea iyoboye n’amanota atandatu, Tunisia y’amanota atanu na Nigeria y’amanota ane.
Ikurikiraho izabera muri Angola kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!