Knicks yabonye intsinzi iyigoye, ariko itabarwa n’abarimo Jalen Brunson watsinze amanota 45 arimo 14 yo mu gace ka kane.
Mu ruhererakane rw’imikino irindwi hagamijwe gutanguranwa intsinzi enye, New York Knicks yatsinze imikino ibiri ya mbere, Spurs itsinda uwa gatatu.
Knicks yatsinze umukino wa kane iturutse inyuma aho yarushwaga amanota 28 ndetse no kuri uyu mukino wa gatanu byayisabye gutsinda iturutse inyuma.
Nyuma y’agace ka mbere, iyi kipe yarushwaga amanota 10 mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka Spurs ifite amanota 42-37.
Ikinyuranyo cyigeze kongera kuba amanota 10 ubwo hari hasigaye iminota umunani n’amasegonda 21, ariko Brunson atsinda amanota 13 ya Knicks yakurikiyeho, ayishyira imbere n’amanota 86-85 ubwo haburaga iminota itatu n’amasegonda 40.
Ubwo umukino wari ugeze mu masegonda ya nyuma muri Texas, ibihumbi by’abafana ba New York Knicks bahuriye hanze ya Madison Square Garden no mu tubari twaho, batangira kubyina intsinzi.
Iki gikombe ni icya gatatu cya NBA iyi kipe yegukanye nyuma y’icyo mu 1970 n’icyo mu 1973.
Jalen Brunson ni we wabaye umukinnyi mwiza w’Imikino ya Nyuma ya NBA y’uyu mwaka, nyuma yo kugira impuzandengo y’amanota 32,6, iya 4,6 muri ’assists’ na 4,2 muri ’rebounds’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!