Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026, ni bwo uyu mugabo ukinira Cleveland Cavaliers, yagaragaye mu mujyi wa Houston uri muri Texas, afite imbunda nto mu modoka ye.
Yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano, bajya kumufunga ariko nyuma y’amasaha make baramurekura kuko yatanze ingwate y’angana na 100 y’Amadolari.
Harden wakorewe dosiye mbere yo kurekurwa kugira ngo yoherezwe mu bushinjacyaha, yavuze ko imbunda ayitunze mu buryo bukurikije amategeko, kandi atigeze ayikoresha ibitemewe.
Uyu mukinnyi w’imyaka 37, azagezwa imbere y’ubutabera ku wa 22 Kamena 2026.
Ikipe ye ya Cleveland Cavaliers yavuze ko iri gukurikiranira hafi iki kirego, ndetse iri kuvugana n’uyu mukinnyi mu buryo bwose bushoboka.
Yagize iti “Cleveland Cavaliers yamenye amakuru yo gufungwa kwa James Harden muri iki gitondo, iracyari gushaka andi makuru ahagije kuri byo. Turi kuvugana na James n’abamuhagarariye mu mategeko kandi arakomeza kumera neza byose nibirangira.”
Harden yageze muri Cleveland muri Gashyantare 2026, avuye muri Los Angeles Clippers. Muri uyu mwaka yayifashije kugera ku mukino wa nyuma mu ya kamarampaka mu Burasirazuba, ariko isezererwa na New York Knicks yegukanye NBA.
Mu 2018 yari muri Houston Rockets, aho yigaragarije ndetse aba n’umukinnyi mwiza (MVP) muri icyo gihe.
Uyu mukinnyi wakinnye umukino w’intoranywa inshuro 11, yakiniye andi makipe nka Brooklyn Nets, Philadelphia 76ers na Los Angeles Clippers.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!