00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Nate Ament anyotewe kuzakinira u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 June 2026 saa 06:29
Yasuwe :

Nate Ament uri mu bakinnyi bahanzwe amaso muri Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko yanezezwa no kuzashimisha Abanyarwanda akinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Nate Ament uri mu bakinnyi bahanzwe amaso muri Basketball aherutse kwiyemeza kujya muri ‘NBA Draft 2026’, itoranyirizwamo abakinnyi bajya muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mbere y’uko ku itariki ya 23 na 24 Kamena 2026 haba NBA Draft 2026, uyu mukinnyi yavuze ku rugendo rwe muri Basketball.

Ament wagaragaje ko akunda imikinire y’umunyabigwi muri Basketball Kevin Durant, yavuze ko yiyumvamo amakipe arimo Chicago Bulls, Oklahoma City Thunder na Los Angeles Clippers.

Yabajijwe ku mubano we n’u Rwanda, agaragaza ko ari igihugu cye yamenye akuze, ndetse aramutse agikiniye yaha ibyishimo Abanyarwanda.

Ati “Mama ni ho yavukiye aranahakurira, ubwo rero igice kimwe ndi Umunyarwanda. Hari na Musaza wa Mama uhatuye. Iyo nagiyeyo biba ari byiza cyane kuko inshuro nyinshi mbona amateka mashya, kuko mba ndi gukura menya byinshi ku gihugu cyanjye, nkiga umuryango n’inkomoko.”

“Mbakiniye nabashimisha mu by’ukuri. Nshatse kuvuga ko Basketball ari ikintu kinini kuri kiriya gihugu, kandi kivuze byinshi ku baturage baho n’abafana bayo. Rero byanze bikunze nabashimisha.”

Ubwo yari afite imyaka 17 mu 2024, yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’.

Ament yagize umwaka mwiza w’imikino wa 2025/26, aho abarirwa gutsinda amanota 16,7, no gukora rebound esheshatu byibuze kuri buri mukino.

Icyo gihe yakiniraga Ikipe ya Tennessee Basketball ibarizwa muri Shampiyona ya Kaminuza muri Amerika (NCAA), inazwiho kuzamura impano zikomeye muri Basketball.

Mu 2025 Nate Ament yashyizwe ku mwanya wa kane mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika.

Muri Kanama 2025 Nate Ament yasuye u Rwanda nyina akomokamo, asura ibikorwa nyaburanga bitandukanye n’ibindi bikorwa birimo kwerekwa aho u Rwanda rugeze mu iterambere rya Basketball.

Nent Ament yifuza kuzanezeza Abanyarwanda muri Basketball aramutse akiniye u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages