00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuziranenge ukora Cotex imeswa igakoreshwa imyaka itatu yahembwe $5000 muri YouthConnekt

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 11 October 2019 saa 10:11
Yasuwe :

Umushinga wo gukora ibikoresho by’isuku byifashishwa n’abakobwa n’abagore bari mu mihango ‘Cotex’, wa Umuziranenge Blandine, wahembwe muri 12 yahize iyindi yose yamuritswe muri Youth Connekt Africa 2019.

Umushinga wa Cosmopad, umaze umwaka umwe utangijwe na Umuziranenge, ugamije gufasha abana b’abakobwa kuguma mu ishuri kuko ubushakashatsi buheruka bwerekanaga ko abakobwa 18% rimwe na rimwe bananirwa kujya ku ishuri kuko badafite ubushobozi bwo kugura cotex zisanzwe.

Youth Connekt yari imaze iminsi itatu ibera mu Rwanda, yasojwe hahembwa imishinga 12 yahize iyindi mu igera kuri 932 yatanzwe n’urubyiruko rwose rwo muri Afurika.

Umuziranenge yahembwe nk’umukobwa ufite umushinga wagize uruhare mu kuzamura ubuzima bw’umukobwa, akaba yahawe $5000, uwamukurikiye muri iki cyiciro witwa Beth Wanjiku Koiji, yahembwe $2500 naho Ndeye Marie Aida Ndiegue ahembwa $1500 nk’uwa gatatu.

Umuziranenge ubusanzwe ufite Ikigo cyitwa Cosmotiv, gikoresha ikoranabuhanga ryaba ari iry’itumanaho cyangwa se iry’imideli mu kuzamura ubuzima bw’umugore, umukobwa n’umwana, yavuze ko iki gihembo kizabafasha kugera ku ntego yabo.

Ati “Umushinga najyanyemo witwa Cosmopad. Dukora Cotex, inshuro nyinshi akongera akazimesa, umwana w’umukobwa ashobora kuzikoresha hagati y’imyaka ibiri n’itatu.”

Izi Cotex ni zo bakoresheje mu gufasha abana b’abakobwa kuguma mu ishuri, kikaba ari igisubizo bari bafite kugira ngo babashe kugumisha umwana w’umukobwa mu ishuri.

Avuga ko iki gihembo kizabafasha kugabanya abana basiba ishuri kubera ko nta bikoresho by’isuku bafite igihe bari mu mihango.

Ati “Ndishimye kurushaho kuko ni n’umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, kubasha gutsindira iki gihembo ni ikindi gikuru, icyo bizadufasha mu ntego zacu ni ukuzamura ibikorwa byacu ku buryo mu myaka itatu iri imbere tuzabasha kuba twagabanyije abo bana basibaga nibura kimwe cya gatanu cyabo”.

Abandi bahembwe ni Ambrose Mbuvi, Juveline Ngum Ngwa wo Cameroon, Steven Tashobya wo muri Uganda, Tafara Makaza wo muri Zimbabwe, Luke Kizito wo muri Kenya, Bookwa Boloy Jireh wo muri RDC, Ingabire Théogène wo mu Rwanda na Kelvin Emmanuel Steven Machumu wo muri Tanzania.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yashimye uko inama ya Youth Connekt yagenze, asaba urubyiruko ko ibyavugiwemo byajya mu bikorwa kandi abatsindiye ibihembo bagaharanira kuba indashyikirwa mu bihugu byabo no ku mugabane muri rusange.

Ati “Turashaka ko utwo dushya mwatanze dukura tukagira akamaro tugahindura ubuzima bw’abandi. Turashaka ko mugenda mukaba indashyikirwa mukagira akamaro aho muba no ku mugabane wose muri rusange.”

Inama ya Youth Connekt yitabiriwe n’abarenga 4000 baturutse mu bihugu 91 byo ku Mugabane wa Afurika n’ahandi. Ku munsi wa mbere yitabiriwe n’abarenga 10 000.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yashimye uko inama ya Youth Connekt yagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages