Icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira rishyira ku wa 5 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi biganjemo abitwaje intwaro gakondo bicaga bakanakomeretsa abaturage, inzego z’umutekano zigatabara vuba zikicamo 19, batanu barimo Habumukiza bagafatwa mpiri.
Habumukiza wari urangije Kaminuza mu Rwanda na bagenzi be bavuze ko binjiye muri ibi bikorwa banyuze mu mutwe wa RUD Urunana, ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya Leta y’u Rwanda.
Habumukiza yavukiye mu Mudugudu wa Bushima, Akagari ka Kiribata, Umurenge wa Rugengabare mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru mu 1988, avuka ari imfura mu bana umunani ababyeyi be babyaye.
Abaturanyi, inshuti n’ababyeyi ba Habumukiza baganiriye na The New Times bavuze ko kuva cyera yagiye agaragaza imyitwarire idahwitse nk’umuntu wari urangije kaminuza kandi wize arihirwa na Leta.
Umwe mu nshuti ze za hafi yavuze ko bigoranye gusobanura Habumukiza. Ati “Twatewe ipfunwe no kumva inshuti yacu kuva mu bwana ifatirwa mu bagizi ba nabi bishe abaturage b’inzirakarengane n’uburyo Leta yamufashije muri byinshi.”
Iyi nshuti ya Habumukiza yavuze ko kuva mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza yize afashwa na Leta bitewe n’uko umuryango we utari wishoboye ku buryo wari kumurihira.
Ati “Kwijandika mu bikorwa by’iterabwoba ku muntu nkawe biteye ipfunwe, ubutabera buzamukanire urumukwiye.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Bushima, Habumukiza avukamo, witwa Evariste Bagirubwira, yavuze ko ariwe muntu uwukomokamo wari ujijutse ariko wakunze kurangwa n’ibikorwa bigayitse.
Ati “Amaze kurangiza muri Kaminuza y’u Rwanda, Habumukiza yahawe gukurikirana ibikorwa byo guca amaterasi muri aka gace, abantu batishoboye bahawe akazi muri uwo mushinga ariko yabakuragaho 200 Frw ku 1000 Frw bahembwaga ku munsi. Byateje imvururu nyinshi bituma yirukanwa.”
Bagirubwira yavuze ko nyuma yo kwirukanwa muri uwo mushinga, Habumuikiza yaje kubona akandi kazi ko guhagararira abarenga 100 mu mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi, acikana amafaranga yabo.
Mpundwa Baltazar ubyara Habumukiza yemeje ko yari asanzwe azi ko imyitwarire y’umuhungu we atari myiza ariko atigeze atekereza ko ashobora kwihuza n’umutwe w’abagizi ba nabi.
Ati “Umutima wanjye ugiye guturika kubera umuhungu wanjye. Mu by’ukuri nakubiswe n’inkuba ku buryo ntabona uko mbisobanura. Nari nsanzwe nzi ko atari imfura kuko yakundaga kumbeshya inshuro nyinshi.”
“Iyo nshobora guhura nawe nari kumubaza icyo yabuze ku buryo yiyemeza kugambanira igihugu cye. Nibaza ko inkiko zacu zizakurikiza amategeko agahanirwa ibikorwa bye by’ubunyamaswa bakoreye abaturage b’inzirakarengane.”
Mpundwa yavuze ko mbere y’uko umuhungu we yerekeza muri Uganda kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yabanje gukora mu kigo cy’ubwishingizi, Radiant Insurance Company.
Ati “Yarampamagaye ambwira ko yagiye kwiga muri Kaminuza ya Makerere nyuma telefoni ye ntiyongera gucamo kugeza ubwo twumva mu itangazamakuru ko ari muri bariya bagizi ba nabi.”
Yaranzwe n’imyitwarire mibi yiga
Uyu mubyeyi yavuze ko Habumukiza yize amashuri abanza ku Ishuri ribanza rya Rugengabare riri mu bilometero bike cyane uvuye mu rugo ariko amashuri yisumbuye yayize ku bigo bitatu bitandukanye bamwirukanira imyitwarire mibi.
Ati “Yirukanwaga buri uko umwaka ushize bitewe n’amakosa atandukanye yakoze ku ishuri atihanganirwa.”
Mpundwa yasobanuye ko mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yawize mu Rwunge rw’Amashuri yisumbuye rwa Marie Reine de Rwaza i Musanze nyuma akaza kwirukanwa, umwaka wa kabiri agahita ajya kuwiga mu Rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Nyamugari mu Karere ka Rulindo.
Aha naho yaje kwirukanwa akomereza mu Rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Kamubuga mu Karere ka Burera ari naho yasoreje icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, yahavuye akomereza muri Groupe Saint Bernadette de Save mu Karere ka Gisagara ari naho yarangirije icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye, akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubukungu n’Icungamutungo, aho yarangirije mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO