00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Senateri Gasamagera na Depite Niyonshuti

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 October 2026 saa 04:08
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za Senateri Gasamagera Wellars na Depite Niyonshuti Ben binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, abasaba kuzuza inshingano barahiriye uko bikwiye.

Senateri Gasamagera yatoranyijwe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemerewe gukorera mu Rwanda, asimbura Donatille Mukabalisa witabye Imana muri Nyakanga 2026.

Depite Niyonshuti yatowe nk’uhagarariye urubyiruko, asimbura Venuste Icyitegetse weguye kuri iyi nshingano muri Kamena 2026 ku mpamvu ze bwite.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuhango wo kurahira ukomeye kuko ujyana n’inshingano zo gukorera igihugu, abibutsa ko akazi bagiyemo karenze ibijyanye n’amategeko.

Ati “Ku by’Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi bafite byinshi bagenzura ndetse bijyanye n’ibikorwa bya Guverinoma ndetse bikagenda bigafata no ku zindi nzego. Ibyo rero kugira ngo abantu babyuzuze neza, bagomba kumenya, kubona n’imyifatire. Ntabwo ari ibyo kuzuza amategeko gusa.”

Yabasobanuriye ko umuco nyarwanda usaba abayobozi gukora neza birenze amategeko, cyane iyo batekereza ku bibazo bigomba gukemuka kugira ngo abaturage bareke guhora bikoreye ibibazo byakabaye bikemuka.

Ati “Ibishobora gukemuka bikava mu nzira, ibigoranye bigahora bishakirwa umuti, abantu bagafatanya.”

Perezida Kagame yavuze ko akenshi haba hari amikoro yashoboza abayobozi gukemura ibibazo igihugu gifite ariko ko iyo atanahagije, abantu bahera ku bishoboka mu gihe bashaka andi yo gukemura ibyo badashoboye uwo mwanya.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko irahira rya Senateri Gasamagera na Depite Niyonshuti ari umwanya wo kwibutsa n’abandi bari mu nshingano cyangwa abazahira mu gihe kizaza kuzakora neza.

Senateri Gasamagera afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye mu ishuri ry’ubucuruzi rya Monarch Business School mu Busuwisi ndetse afite impamyabumenyi ya Master’s mu miyoborere yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada.

Hagati ya 1997 na 2001, Gasamagera yayoboye Perefegitura yahoze yitwa Kigali Ngari.

Yakoze indi mirimo itandukanye irimo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola na Sao Tome & Principe, Umusenateri kuva mu 2003 kugera mu 2011 ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI).

Kuva mu 2023 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, kugeza mu Ukuboza 2025.

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Senateri Gasamagera Wellars na Depite Niyonshuti Ben, abasaba kuzuza inshingano neza
Perezida wa Sena Dr. François-Xavier Kalinda , Perezida Kagame na Perezida w'Umutwe w'Abadepite Kazarwa Gertrude bari muri ibi birori
Senateri Gasamagera Wellars na Depite Niyonshuti barahiriye inshingano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages