Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda atatu yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Hollybeat mu gihe amashusho yayo yafashwe na AB-Godwin, uri mu batunganya indirimbo bahagaze neza muri iyi minsi.
Impano ya Mbanda uririmba mu njyana ya R&B yagaragaye binyuze mu irushanwa rya ‘Spark your Talent’.
Uyu musore w’imyaka 20 wasinye muri The Mane ubusanzwe yitwa Mbanda John yahawe amahirwe yo kujya mu nzu iyobowe na Bad Rama nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa ryatangijwe na Sosiyete ikora ikanacuruza telefoni ya TECNO Mobile, ifatanyije na The Mane Music Label.
Mbanda yatsinze muri ‘Spark your Talent’, irushanwa rigamije guteza imbere abanyempano bo mu byiciro birimo ubuhanzi, ubugeni, siporo n’ibindi, ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ndetse akaba agiye kujya akurikiranwa mu muziki na The Mane Music Label mu gihe cy’umwaka.
Yakurikiwe n’abandi babiri barimo Cyusa Alpha Serge wabaye uwa kabiri agahembwa 300 000 Frw na Umutoni Olivia wegukanye umwanya wa gatatu ahembwa 200 000 Frw.
Uyu muhanzi yasinye muri The Mane Music Label yiyongera ku bandi bafite izina mu muziki w’u Rwanda barimo Safi Madiba, Queen Cha, Marina na Jay Polly wamamaye cyane abarizwa mu Itsinda rya Tough Gangs.
Mbanda uvuka mu Karere ka Musanze yasoje amashuri yisumbuye umwaka ushize muri Lycée de Ruhengeri Apicul. Ni umuhererezi mu muryango w’abana barindwi.



















TANGA IGITEKEREZO