00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanga zashyingiranywe n’impanga, zikorera ubukwe rimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 June 2026 saa 07:59
Yasuwe :

Taiwo Oguntoye na Kehinde Oguntoye, abasore b’impanga bakomoka muri Nigeria, bashyingiranywe n’abakobwa b’impanga ndetse bafata icyemezo cyo guhuza bagakorera hamwe ibirori by’ubukwe bwabo.

Amazina y’impanga z’abakobwa zashakanye n’aba basore ni Taiwo Adediran na Kehinde Adediran. Ubukwe bwabo bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu Mujyi wa Ibadan uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Ubwoko bw’Aba-Yoruba aba bageni bakomokamo busanzweho buzwiho kubyara abana b’impanga cyane ariko ni gake bibaho ko impanga zishakana n’izindi mpanga.

Taiwo Oguntoye uri mu bageni yabwiye BBC ati “tuzi impanga nyinshi, ariko ubu bukwe busa n’aho bwateguwe n’Imana. Buri gihe twahoranye inzozi zo kuzashakana n’impanga.”

Yakomeje avuga ko icyifuzo basigaranye ari uko na bo bazabyara impanga.

Mu muco w’Aba-Yoruba, abana b’impanga bafatwa nk’umugisha, kenshi umukuru ahabwa izina rya Taiwo (Gakuru), umuto akitwa Kehinde (Gatoya).

Urukundo rw’aba bageni rwatangiye mu myaka 10 ishize ubwo bose bigaga muri Kaminuza ya Ibadan. Bahujwe n’umwarimu wo muri iyi kaminuza wabwiye aba bakobwa ko azi abandi basore na bo b’impanga biga muri iki kigo.

Taiwo Oguntoye yavuze ko atari ubwa mbere we n’umuvandimwe we bari baterese abakobwa b’impanga.

Ati “Twagiye dutereta abandi bakobwa b’impanga mbere, ariko ntabwo byakunze.”
Aba basore n’aba bakobwa bavuga ko bagihura batahise binjira mu rukundo, ahubwo babanje kuba inshuti zisanzwe. Abakobwa nyuma yo kurangiza amasomo yabo muri Kaminuza ya Ibadan bagiye kwiga mu mahanga, abasore na bo bajya gushaka akazi mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y’Epfo.

Haciyeho imyaka aba bakobwa n’abasore nta n’umwe uvugisha undi, ariko nyuma baza kongera guhura ndetse biyemeza gukundana.

Ibirori by’ubukwe bwabo byabereye umunsi umwe, ndetse babikora mu buryo buhujwe.

Izi mpanga zashakanye zahuriye bwa mbere muri kaminuza
Ibirori by’ubukwe bwabo byabereye umunsi umwe, ndetse babikora mu buryo buhujwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages