00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso ku munsi wa mbere wo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu 2017

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 July 2026 saa 10:46
Yasuwe :

Mu masaha y’amanywa, Mpayimana Philippe yari mu rugendo rw’amaguru mu Mujyi wa Nyamata. Ni ho yari atangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Abari hagati ya 40 na 50 ni bo bari bagiye kumutega amatwi biganjemo abatwara amagare. Yababwiye ko yifuza kuzamura ubukungu, akagira n’uruhare mu guhanga imirimo. Amaze kubagezaho imigabo n’imigambi ye, umuturage umwe yaramubajije ati “ ko [Kagame] yaduhaye inka tukanywa amata tukamererwa neza, wowe uzaduha iki?”

Mpayimana yaramusubije ati “Navuga ko ibyiza biri imbere”.

Perezida Kagame yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Majyepfo mu Karere ka Ruhango mu gihe Dr. Frank Habineza we yatangiriye i Rusizi mu Murenge wa Bugarama.

Habineza yabwiye IGIHE ko uwo munsi ibikorwa byo kwiyamamaza byatinze gutangira ariko biza kurangira bigenze neza. Ati “Byagenze neza tugaruka no mu Mujyi wa Kamembe naho turahiyamamariza bigenda neza. Ku munsi wakurikiyeho, twagiye i Nyamasheke na ho turahiyamamariza.”

Ari mu Ruhango, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugomba kwihuta mu iterambere rukagera kure. Ati “Turashaka kwihuta kandi tukagera kure. Ubwo ni ukuvuga ngo rero dufatanya ibintu bibiri. Bisaba umuntu umwe mu bikorwa bye gukora akihuta ariko kugira ngo tugere kure buri umwe ukora kandi yihuta turashaka ko ajyana n’undi. Turashaka kujyana twe. Turashaka kwihuta, turashaka kugera kure.”

Habineza yasobanuye ko nubwo atatsinze amatora, iyo asubije amaso inyuma mu myaka icyenda ishize, asanga hari byinshi ishyaka rye ryaharaniye byagezweho.

Ati “Icyo gihe abantu bishyura mituweli bakamara ukwezi bativuza ndetse bamwe muri bo bakaba babura n’ubuzima, bakarwara cyane, ubwo twavugaga ko nibatugirira icyizere bakadutora umuntu azajya yishyura mituweli, yivuze uwo munsi, byabaga bimeze nk’inzozi ariko biza gukunda.”

Yavuze ko mu bindi yifuzaga ko byahinduka, harimo ibijyanye n’imisoro y’ubutaka, ndetse n’ibyangombwa by’ubutaka ku buryo umuntu areka guhabwa icyangombwa kimara imyaka 20 ahubwo agahabwa icya burundu.

Ati “Nyuma leta iza gushyiraho itegeko ishyiramo n’ubutaka n’icyangombwa cya burundu igishyiramo n’imyaka irayongera iva kuri 20 igera kuri 99 yongerwa.”

Kuva mu 2017, u Rwanda rwateye intambwe mu bikorwa remezo, ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage.

Ingo zifite amashanyarazi zazamutse ziva kuri 34,4% mu 2017 zigera kuri 85,1% mu 2025. Ni mu gihe amashanyarazi yavuye kuri MW 208 agera kuri MW 467,142.

Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza bageze kuri 90% mu 2024 bavuye kuri 87% mu 2017.

Umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse uva kuri miliyari 7.597 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 23.387 Frw mu 2025. Umusaruro kuri buri muturage na wo wavuye ku Madolari 774 ugera ku madolari 1.123,7.

Ingengo y’imari y’igihugu yazamutse iva kuri miliyari 2.094,9 Frw mu 2017 igera kuri miliyari 7.796,3 Frw mu 2026.

Ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutse buva kuri 21,3% bugera kuri 14,7%. Imihanda ifite amatara yavuye kuri kilometero 663 igera kuri kilometero 2.160, naho umuyoboro wa fibre optique uva kuri kilometero 3.300 ugera kuri kilometero 15.700.

Ni mu gihe imihanda ya Kaburimbo yavuye ku bilometero 1305 mu 2017 ikagera ku bilometero birenga 4000 mu 2026.

Mu burezi, ibyumba by’amashuri byariyongereye biva ku bihumbi 46 bigera ku bihumbi 76. Umusaruro w’amata na wo wavuye kuri litiro ibihumbi 700 ugera kuri litiro zirenga miliyoni imwe.

Mu buzima, impfu z’ababyeyi babyara zagabanutse ziva kuri 210 ku babyeyi ibihumbi 100 zigera ku bihumbi 149.

Habineza ati “Navuga ko iyo nsubije amaso inyuma za 2017 za 2018 kugeza uyu munsi mu 2026 twavuga ko politiki y’u Rwanda igenda iva ahantu hamwe hari hadashimishije ariko igenda ahashimishije noneho. Navuga ko twebwe tubona biri kugenda biba byiza binaduha n’imbaraga zo gukomeza gutera imbere.”

Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga mu 2017 yavuze ko kugira ngo u Rwanda rutere imbere Abanyarwanda bagomba gufatanya
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ntibahwemye kugaragariza umukandida wabo ko bamuri inyuma
Ari kwiyamamariza mu Ruhango mu 2017 Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugomba kwihuta mu iterambere rukagera kure
Mpayimana ubwo yiyamamazaga mu 2017 yavuze ko yifuza kuzamura ubukungu, akagira n’uruhare mu guhanga imirimo
Mu 2017, Mpayimana yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza i Nyamata ahari hateraniye abantu bake
Dr. Frank Habineza mu 2017 mu kwiyamamaza yatangiriye i Rusizi mu Murenge wa Bugarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages