Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2020, REG ibinyujije kuri Twitter yavuze ko iyi sitasiyo yari imaze igihe yubakwa yamaze kuzura ndetse kuri ubu ikaba yatangiye kunyuramo amashanyarazi.
Umukozi muri REG ushinzwe gukurikirana no kurinda imiyoboro minini, Eng. Gerard Ndayizeye yabwiye IGIHE ko iyi sitasiyo ifite ubushobozi bwo kwakira imiyoboro ifite amashanyarazi ari ku kigero cya 220KV n’imashini ifite ubushobozi bungana na 93.5MVA.
Ati “izadufasha cyane kwakira amashanyarazi avuye ku rugomero rwa Rusumo rurimo kubakwa ndetse no kuyahanahana n’ibihugu duturanye ari byo Tanzania n’u Burundi. Uretse ibyo kandi iyi sitasiyo izadufasha no kugeza amashanyarazi ku kibuga cy’indege kandi yongerere n’ingufu imiyoboro isanzwe ikoreshwa mu gihugu”.
Ndayizeye yavuze ko iyi sitasiyo ihuriweho n’imiyoboro itandukanye irimo uva Rusumo ugakomeza Shango, ndetse n’umuyoboro uzava i Mamba mu Karere ka Gisagara uzana amashanyarazi yo ku ruganda rurimo kubakwa ruzabyaza nyiramugengeri amashanyarazi asaga megawati 80.
Ati “Iyi sitasiyo kimwe n’izindi zirimo kubakwa zigamije gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’umuriro ndetse no gushyiraho inzira zitandukanye z’amashanyarazi akwirakwizwa mu gihugu, ku buryo inzira imwe igize ikibazo twahita twifashisha indi bidateye ibura ry’umuriro mu gihugu cyose”
Iyi sitasiyo ikaba ari kimwe mu bikorwa remezo bigize umushinga munini watwaye ingengo y’imali isaga miliyoni 61 z’amadolari yatanzwe na Leta y’u Rwanda.
Uwo mushinga ugizwe n’umuyoboro munini ureshya n’ibirometero 53, uturuka Mamba mu Karere ka Gisagara, ukanyura muri Nyanza ikagera Rilima mu Karere ka Bugesera, ndetse na sitasiyo ziwushamikiyeho zigera kuri eshatu ari zo Mamba, Rwabusoro na Bugesera, hakaba ndetse n’umuyoboro uturuka Bugesera ugahura na sitasiyo ya Gahanga muri Kicukiro.
Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo yatangiye mu kwezi kwa kabiri 2018. Imirimo yo kuyubaka yahawe Sosiyete ebyiri ari zo STEG-IS y’Abanyatuniziya na NPD yo mu Rwanda.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!