RwandAir yahagaritse ingendo hagati ya Kigali na Guangzhou guhera kuri uyu wa 31 Mutarama 2020, iki cyemezo kikaba kizongera gusuzumwa vuba muri Gashyantare 2020.
Iki cyemezo cya RwandAir gifashwe nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ritangaje ko icyorezo gishya cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye gihangayikishije Isi kitakiri ikibazo cy’u Bushinwa n’ibihugu cyagezemo.
RwandAir yatangaje ko ‘abagenzi bagizweho ingaruka n’iki cyemezo bazaguranirwa ibyerekezo, bazagaruzwa amafaranga y’amatike cyangwa bakemererwa kuyahindurira ku yindi tariki”.
Iyi sosiyete ivuga ko ingendo zerekeza i Mumbai mu Buhinde zo zikomeje nk’uko ziteganyijwe.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe indege za gisivili rukaba ruri muri gahunda yo kumenyesha izindi sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere ziza mu Rwanda ko umugenzi wese zitwaye avuye mu Bushinwa, nagera ku kibuga cy’indege apimwa kugira ngo harebwe niba adafite virus ya Coronavirus.
Uretse RwandAir izindi sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere zahagaritse ingendo zijya n’iziva mu Bushinwa. Zirimo British Airways, Kenya Airways.
Hari Austrian Airlines nayo yahagaritse ingendo zijya n’iziva mu Bushinwa (Beijing na Shanghai), kugeza tariki 9 Gashyantare. Swiss Airlines na yo yahagaritse ingendo.
American Airlines yatangaje ko itazongera kwerekeza Shanghai na Beijing guhera tariki 9 Gashyantare kugeza tariki 27 Werurwe. Lion Air Group yo muri Indonesia, Air India na Seoul Air nazo zahagaritse ingendo zijya n’iziva mu Bushinwa.
Mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kamena 2019, nibwo RwandAir yatangiye ingendo zerekeza mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa.
Indege zayo Airbus A330 ni yo zikora ingendo hagati y’Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali n’icya Guangzhou Baiyun. RwandAir ikora ingendo eshatu mu cyumweru zijya mu Bushinwa, inyuze i Mumbai mu rugendo rutwara amasaha 16.
U Rwanda rusanzwe rwarashyizeho itsinda ry’abaganga bahoraho 10 n’abandi bashobora kuryunganira igihe bibaye ngomba, bapima ibimenyetso bya Virus ya Coronavirus kuri buri muntu wese uvuye hanze y’u Rwanda, cyane cyane mu Bushinwa cyangwa uwo bikekwa ko yahageze.
Uretse gupima ibimenyetso by’iyi ndwara hari n’ibibazo bitandukanye umuntu abazwa biganisha ku kuba yashyirwa mu cyiciro cy’ukekwaho ibyago byo kwandura iyi Virus.
Hari kandi ivuriro ririmo abaganga n’ibikoresho ku buryo haramutse hari uhageze arwaye cyangwa akeneye ubufasha bwihuse yabuhabwa.
Icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abantu 170 mu Bushinwa, gishobora gukomeza gukwirakwira mu bihugu bifite inzego z’ubuzima zitubatse neza.
OMS yatangaje ko Coronavirus imaze kugaragara ku bantu 98 mu bihugu 18 hanze y’u Bushinwa, ariko nta muntu kirahitana muri ibyo bihugu.
Ibibazo byinshi ngo byaturutse ku bantu bakoze ingendo bavuye mu Mujyi wa Wuhan cyatangiriyemo.
Cyakora mu Budage, u Buyapani, Vietnam na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamaze kugaragara abantu umunani bacyanduzanyije.
Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi ndetse ishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.
Zimwe mu ngamba abantu bakwiye kwimakaza mu kuyirinda harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, gukinga urushyi ku mazuru no ku munwa igihe umuntu bikekwa ko ayirwaye akorora cyangwa ahumeka, guteka inyama n’amagi bigashya neza.
Hari kandi kwifashisha imiti yabugenewe yo gukaraba yica udukoko, kwirinda gukorakora amazuru, amaso n’umunwa igihe umuntu atakarabye, kwirinda kwegera umuntu ufite ibyago byo kuyandura hamwe no kuguma mu rugo igihe ufite ibimenyetso byayo.


















TANGA IGITEKEREZO