Ni urubuga rwiswe ‘RBA ESG e-Learning Platform’ rwatangijwe ku wa 19 Kamena 2026, ku bufatanye n’Ikigo gifasha abikorera kuzamura ubucuruzi bwabo (International Finance Corporation - IFC).
Uru rubuga ruzajya rutanga amasomo ajyanye n’ubumenyi bukenerwa mu rwego rw’imari n’amabanki, amahame yazo ndetse n’uko bashyira ubumenyi bafite mu rwego rw’imari mu bikorwa cyane cyane hashakwa ibisubizo birengera ibidukikije.
Uru rubuga ruriho amasomo ajyanye no gucunga ingorane ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, kugeza serivisi z’imari kuri bose, kumenya gusuzuma ingaruka imishinga yagira ku bidukikije n’imibereho y’abantu muri rusange n’ibindi.
Ni urubuga rwashyizweho kugira ngo rufashe amabanki n’ibigo by’imari kugira abakozi bafite ubumenyi bukenewe ku isoko, kandi bwateza imbere ubukungu.
Umuyobozi Mukuru wa RBA, Tony Francis Ntore, yagaragaje ko yaba mu Rwanda no ku Isi yose ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ubusumbane mu mubireho ndetse n’ibibazo mu miyoborere ari byo byagiye bigira ingaruka ku rwego rw’imari ariko nibura u Rwanda rwashyize imbaraga mu guhangana n’ibyo bibibazo binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo izo guteza imbere imishinga itangiza ibidukikije.
Yakomeje agaragaza ko uru rubuga ruje kunganira ibyo byose no gusangira ubumenyi hagati y’abakora mu rwego rw’imari.
Ati “Uru rubuga rurenze guhugura gusa kuko ruzakomeza ubuyobozi, rushyigikire gahunda zo kurengera ibidukikije n’imibereho y’abantu, kandi rushyigikire intego ngari z’iterambere rirambye ry’u Rwanda.”
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yagaragaje iterambere ry’igihugu no kwita ku bidukikije bidahanganye ahubwo byuzuzanya. Yavuze ko ibihugu n’ibigo bicunga umutungo kamere neza ndetse bigashyira imbaraga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ari byo bikurura abashoramari n’iterambere rirambye.
Ati “Buri munsi, amabanki afata ibyemezo bigena ejo hazaza h’ubukungu bwacu. Imishinga mutera inkunga, ingaruka musuzuma n’abakiliya mushyigikira bishobora kwihutisha inzira yacu yo kugana ku bukungu burengera ibidukikije kandi burambye.”
Umuyobozi wa IFC mu Rwanda, Jiyeon Janice Ryu, yagaragaje ko kugira ngo ubukungu burambye bugerweho bisaba imikoranire ihamye hagati yinzego zitandukanye zirimo iza abikorera, iza leta, n’iza abafatanyabikorwa.
Uru rubuga rwitezweho gutanga ubumenyi bukenewe mu rwego rw’imari buzagira impinduka nziza mu bukungu bw’u Rwanda ndetse no kurengera ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!