00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Kenyatta i Nairobi (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 February 2022 saa 01:46
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi i Nairobi muri Kenya yakiriwe na mugenzi we, Perezida Uhuru Kenyatta bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Perezida Kenyatta kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko “Perezida Kagame uyu munsi yahuye na Perezida Kenyatta i Nairobi muri Kenya aho bagiranye ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi n’ibireba Akarere.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya byatangaje ko Perezida Kagame na Kenyatta baganiriye ku ngingo zitandukanye zigaruka ku mubano w’ibihugu byombi, ubutwererane n’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi no gutwara abantu n’ibintu.

Itangazo rigira riti “Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kandi ku bibazo bireba Akarere n’Umugabane wa Afurika.”

Rikomeza rigira riti “Ku bucuruzi, Perezida Kenyatta yavuze ko u Rwanda ruri mu mwanya mwiza mu Karere, ibintu birugira umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Kenya by’umwihariko nk’irembo rijya mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Isoko ryagutse ryo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Kenyatta kandi yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo kongera gufungura Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda avuga ko bizoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu by’ibituranyi.

Umukuru w’Igihugu cya Kenya yavuze ko mu gukomeza gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi, u Rwanda rukwiye kwagura no kongera ibyo rutumiza muri Kenya mu gukomeza kubyaza umusaruro Icyambu cya Mombasa gifasha mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Perezida Kenyatta kandi yijeje mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ko ubufatanye buhuriweho n’ibihugu byombi mu guteza imbere Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba buzakomeza ku bw’inyungu z’abaturage bagatuye.

Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo by’amakimbirane n’intambara mu bihugu bya Ethiopia, Sudani, Sudani y’Epfo na Somalia.

Kenyatta yavuze ko igihugu cye n’u Rwanda bizakomeza kugira uruhare mu gushyiraho urubuga rw’ibiganiro no guharanira amahoro hagati y’impande zombi muri ibyo bihugu birimo amakimbirane.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Kenya aho yaherukaga muri Werurwe 2020 mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Daniel Arap Moi. Ku rundi ruhande, Perezida Kenyatta we yaherukaga i Kigali muri Werurwe 2019.

Umubano wa Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko mbere gato ya Covid-19, byagaragaraga ko hafi 30% y’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku Cyambu cya Mombasa.

Tariki 3 Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Nairobi muri Kenya aho yakiriwe na mugenzi we, Uhuru Kenyatta baganira ku kwagura umubano uhuriweho
Abakuru b’ibihugu baganiriye ku bibazo bireba Akarere n’Umugabane wa Afurika
Perezida Kagame asinya mu gitabo cy'abashyitsi muri Perezidansi ya Kenya
Perezida Kagame yasize yanditse ubutumwa mu gitabo
Perezida Kagame asinya mu gitabo cy'abashyitsi muri Perezidansi ya Kenya
Perezida Kenyatta asezera mugenzi we w'u Rwanda, Perezida Kagame wari usoje uruzinduko rw'umunsi umwe i Nairobi

Amafoto: Village Urugwiro & State House Kenya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages