Iyi nkunga ifite agaciro k’ibihumbi 100$, ni ukuvuga miliyoni zirenga 96Frw yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri uyu wa 11 Nzeri.
Umuhango wo gutanga utu dupfukamunwa wabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, witabirwa n’Umuyobozi muri Laboratwari nkuru y’igihugu, Dr Emille Mwikarago n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa muri Ambasade ya Koreya, Jongyun Choi.
Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana yashimye Guverinoma ya Repubulika ya Koreya, avuga ko inkunga yabo iziye igihe.
Yagize ati “Mu kuri turashima umusanzu wa Guverinoma ya Repubulika ya Koreya, utu dupfukamunwa tuzadufasha mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19, iki ni ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye, inshuti nziza uyibonera mu byago”.
Jongyun Choi wari uhagarariye Ambasade ya Koreya muri uyu muhango, yavuze ko ubufatanye bw’abatuye Isi bukenewe muri iki gihe cyo guhangana na Covid-19 ndetse yizeza ko igihugu cye kizakomeza kuba hafi y’u Rwanda muri ibi bihe.
Utu dupukamunwa twatanzwe na Koreya y’Epfo twa KF94 ku mugabane w’u Burayi tuzwi nka FFP2 mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tuzwi nka N95.
Mu gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya Covid-19 rukomeje kugenda rwakira inkunga ruhabwa n’amahanga kugira ngo ruzifashe muri uru rugamba, mu ziheruka harimo imashini 100 zifasha abarwayi guhumeka rwahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bikoresho birimo udupfukamunwa n’utwuma dupima umuriro rwahawe n’ingabo z’iki gihugu.
Kugeza ubu umubare w’abamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda urenga ibihumbi 4500 mu gihe abo imaze guhitana bo bagera kuri 22.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!