I Rusororo ni hamwe mu bihamya byemeza uburyo u Rwanda ruri gutera imbere. Aka gace kahoze kadatuwe cyane, ubu kabarizwamo inyubako zigezweho, nyinshi zo guturamo ndetse n’izindi z’ibikorwa bitandukanye.
Bamwe bahazi kuko bahageze bagiye guherekeza inshuti n’abavandimwe, cyane ko ari naho habarizwa irimbi riruhukiyemo benshi.
Icyakora iyo utembereye hirya no hino mu nsisiro zo muri aka gace, biroroshye kubona impamvu iyi Rusororo yabaye ikimenyabose. Ni agace karimo inyubako zigezweho, nyinshi zubatswe mu myaka ya vuba ku buryo zubatswe mu buryo bunogeye ijisho, zigatuma Rusororo ikundwa na benshi.
Kuva ucyinjira muri aka gace, umutuzo ni kimwe mu bintu by’ibanze uhita ubona. Ibibazo birimo urusaku n’ibindi nk’imyanda, biragoye kubisanga i Rusororo.
Magingo aya, aka gace kari muri tumwe dufite ibibanza bihenze mu Mujyi wa Kigali, dore ko benshi bamaze kubona ko kari mu nkengero, ariko umutuzo uhari ari ikintu kidasanzwe.
Aha kandi tunahasanga Ibiro Bikuru by’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, hakabarizwa n’inyubako ya Intare Arena iri mu nziza mu gihugu zakira ibirori n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.
Iyi Rusororo narayitembereye, kandi nuntiza umwanya ndakumara amatsiko mu mafoto anogeye ijisho natoranyije.





































































































































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!