00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibizakorwa ku Nkombo, amashanyarazi acikagurika na Espoir FC: Meya wa Rusizi twaganiriye (video)

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel, Nsanzimana Erneste
Kuya 16 May 2025 saa 08:47
Yasuwe :

Umuntu uzagera i Rusizi mu myaka itanu iri imbere, azasanga aka karere gatandukanye cyane n’uko kameze magingo aya. Nk’akarere kari mu twunganira Umujyi wa Kigali, byitezwe ko hari byinshi bizakorwa mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho y’abagatuye.

Imishinga y’ibanze irimo nko kubaka imihanda yaratangiye, mu gihe indi mishinga nayo ikirimo gushakirwa ingengo y’imari. Mu rusange, imyaka itanu iri imbere izasiga aka karere kubatswemo imihanda ifite ibirometero birenga 120, kandi ikazubakwa mu bice by’Umujyi ndetse no mu bice by’icyaro.

Mu kiganiro n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, umaze igihe gito ahawe inshingano zo kuyobora aka karere, yasobanuye uko yagasanze, imishinga agafitiye ndetse n’ibindi.

Ni ayahe mahirwe y’ishoramari mwasanze mu Karere ka Rusizi?

Akarere ka Rusizi gafite amahirwe ari mu byiciro bitatu. Hari amahirwe aboneka mu cyiciro cy’ubuhinzi kuko aka ni akarere kabonekamo ibihingwa birimo ikawa n’icyayi. Gushoramo imari ni ikintu gikomeye kuko bigira ingaruka kuri benshi.

Andi mahirwe ni Ikiyaga cya Kivu, kandi kakaba gaturiye ibihugu bibiri, u Rwanda n’u Burundi, kakaba gafite umwihariko w’ikirere cyiza. Umwaro w’Ikiyaga cya Kivu uriho ibikorwa by’amahoteli, duteganya no kwagura. Ubukerarugendo n’amahoteli ni urundi rwego rwo gushoramo imari ukabasha kunguka no guteza imbere abakagenda.

Andi mahirwe ni ibijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Dufite Ikiyaga cya Kivu kiduhuza n’utundi turere tw’Intara y’Iburengerazuba kugera i Rubavu. Umwihariko w’ubwikorezi bwo mu mazi ni uko butwara ibicuruzwa byinshi.

Aho hakorwa ishoramari ryo gutwara abantu n’ibintu mu Kiyaga cya Kivu.

Ishoramari rikorerwa ku Kiyaga cya Kivu rihishe amahirwe y'iterambere menshi

Imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi igeze he?

Ubwikorezi bwo mu mazi ni ikintu gikomeye cyane kuko bugira uruhare mu iterambere. Imirimo yo kubaka icyambu cya Kivu Port igeze kuri 85%. Hakora abakozi barenga 300 buri munsi, ariko nyuma y’uko imirimo isojwe, ni icyambu kizaba cyakira ubwato bune bunini, bubiri bugapakururwa, ubundi bubiri bupakira. Biteguye ko ubwato butazajya buhaparika, ahubwo ni ugupakira ibicuruzwa no kubipakurura, bikihuta.

Uretse kiriya cyambu, hari n’ikindi cyambu kiri mu Karere ka Rubavu nacyo cyamaze kuzura, ndetse n’ibindi byambu bito biri kubakwa mu Karere ka Nyamasheke na Karongi.

Ibi bizatuma urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rwiyongera yaba ari muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, ariko n’ubuhahirane hagati ya Goma na Bukavu n’u Rwanda, nabwo buzihuta cyane, bitume abaturage bacu barushaho kubona akazi.

Wasobanura ute ubucuruzi hagati y’abaturage ba Rusizi na Bukavu?

Mu bihe bishize hari umutekano muke muri Kivu y’Amajyepfo, ariko muri iyi minsi umutekano waragarutse, ubu urujya n’uruza rw’abantu rwatangiye kwiyongera, ubuhahirane burahari. Biri no mu bitangiye kuzamura ubukungu n’ibikorwa by’Abanyarusizi kuko imipaka yacu irafunguye, abafite ibyangombwa bashobora gucuruza haba mu Rwanda no muri RDC, biratanga icyizere.

Ni iyihe mishinga mufitiye abatuye ku Nkombo?

Turashimira ibyo igihugu cyakoze, by’umwihariko biturutse kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuba ku Nkombo uyu munsi hari umuriro w’amashanyarazi, hari ibikorwaremezo nk’amashuri ndetse n’ikigo nderabuzima biragaragaza ubushake bwa Leta bwo kugira ngo imibereho n’ubuzima bw’abatuye ku Nkombo bubashe kuzamuka bishimishije.

Hari ibiganiro dutangiye gukora byo kuhashyira ikindi kigo nderabuzima, bikagabanya urugendo abaturage bakora bagiye kwa muganga.

Abatuye ku Kirwa cya Nkombo bagejejweho amashanyarazi

Hari ukongera umuriro w’amashanyarazi kugira ngo ugere kuri bose ndetse no gukora umuhanda kugira ngo ubuhahirane bw’utugari tw’Umurenge wa Nkombo bubashe kuzamuka.

Hari ikijyanye no kongera urujya n’uruza hagati y’Umurenge wa Nkombo n’indi mirenge iwukikije. Harimo ubwato butatu buciriritse bukoreshwa, ariko hari ibiganiro twagiranye na RTDA, muri iyi minsi tugiye kubashakira ubundi bwato bwisumbuyeho, buzafasha guhuza Umurenge wa Nkombo n’indi mirenge igize Akarere ka Rusizi. Turatekereza kongeramo ubundi bwato nka bubiri cyangwa butatu.

Hari kandi no gukora ubwato bunini, buzajya buhuza Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rubavu, bugeze ku kigero cya 82% bwubakwa, bukazaba bufite ubushobozi bwo gutwara abantu hafi 280 no gutwara toni zirenga 30 z’ibicuruzwa.

Hazakorwa ubwato bunini buzoroshya urujya n'uruza rw'abatuye Nkombo n'indi mirenge y'Akarere ka Rusizi

Murateganya kuhubaka isoko?

Icyo kubaka isoko turagitekereza ndetse abaturage baherutse kongera kukitwibutsa. Aho kubaka isoko harahari, mu nama njyanama y’igihembwe cya nyuma cy’umwaka, tuzareba uko twakubaka isoko mu byiciro bitandukanye.

Ku buryo umwaka utaha habaho kwemeranya ku kibanza ndetse n’imirimo y’ibanze ikaba yatangira gukorwa, abaturage bakaba batangira no kuhakorera nk’isoko rizwi, nubwo ryaba ritarubakwa ngo ryuzure.

Turabiteganya mu gihe kitarambiranye, kugira ngo umushinga numara kwemerwa n’inama njyanama, tuzatangire kuwushyira mu bikorwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko hari imishinga yo guteza imbere ibikorwaremezo by'Akarere ka Rusizi

Indi mishinga migari muteganya gukora ni iyihe?

Imishinga imwe yaratangiye nka Kivu Port, hari indi ikiri mu nzira nk’umupaka wa Rusizi ya II nawo ugiye kuzura vuba, ni umupaka ukora mu buryo budahagarara. Uzadufasha kuzamura urujya n’uruza rw’abantu.

Hari imihanda yatangiye irimo Gihunde-Rwahi, iri gukoresha abantu bakabasha kwikura mu bukene, itume abantu babona uko bageza umusaruro ku masoko.

Hari imishinga yo kubaka ibindi bikorwaremezo nk’isoko rya Gihundwe, harimo kandi n’isoko rya Giheke tukiri gushakira ikibanza kandi twizera ko tuzakibona mu minsi iri imbere.

Hari n’undi mushinga kandi wo kongera kubaka imihanda ihwanye na kilometero 120 za kaburimbo, kandi ntabwo ari mu Mujyi wa Rusizi gusa, ahubwo ni no mu yindi mirenge duturanye.

Muri iyo mihanda ikiri gushakirwa amafaranga harimo uwa Cyapa-Mibirizi, Ntendezi-Nyakabuye n’indi.

Hari imiyoboro y’amazi izakomeza kubakwa, byose bikazatuma imibereho y’abaturage irushaho kwiyongera.

Hari kandi ibishingiye ku ishoramari nk’amahoteli, turashishikariza abashoramari kubaka amahoteli mu myanya cyateganyijwe. Hari kandi n’uburyo bwo gutura neza ku mwaro w’Ikiyaga cya Kivu.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko bafite gahunda yo gufasha Espoir FC ikagaruka mu Cyiciro cya Mbere, ibi bikazajyana no kongera kuvugurura Stade ya Rusizi.

Hari kandi gahunda yo kurushaho guhangana n’ibiza muri ibi bihe by’imvura, ku buryo bitagira ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Amafoto: Kwizera Remy Moïse

Video: Igisubizo Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages