Ni ishuri ryatangiranye imbaraga cyane ko ryari rimaze igihe kinini ritegerejwe na benshi, aho mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ryatangiranye abanyeshuri hafi 140.
Ntare Louisenlund School ni igitekerezo cyakomotse ku bagize umuryango NSOBA (Ntare School Old Boys Association) bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School yo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.
Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.
Izina rya Louisenlund ryahawe iri shuri rikomoka ku kigo cyo mu Budage cya Louisenlund School, cyamamaye mu Burayi hose ku bwo gutanga ubumenyi bufite bushingiye kuri siyansi.
Ibi bigo byombi byahuje imbaraga kugira ngo bikorane.
Byakozwe mu murongo wo kuzana uwo muco no mu Rwanda abana bagacengera ubumenyi bugezweho ndetse mpuzamahanga, bwa bundi usanga hake mu gihugu.
Mu Kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Abiyandikisha muri Ntare Louisenlund School, Anne Grace Mbabazi, yashimangiye ko ari ishuri ryazanye umwihariko wo kwigisha
Ati “Ni ishuri rifite umwihariko wo kuba rifite indangagaciro za kinyafurika. Nubwo turi ishuri mpuzamahanga twigisha mu buryo dukurikije integanyanyigisho za IB [International Baccalaureate Organization] ariko turi ishuri rishingiye ku ndangagaciro za kinyafurika, za Kinyarwanda kandi dushishikariza abana bacu kwimenya no gukunda abo bari bo.”
Yavuze ko bijyanye n’umwihariko wo kuba ari ishuri rishyira imbaraga cyane mu birebana no kwigisha imibare, siyanse n’ikoranabuhanga nabyo bikwiye kuba impamvu yatuma abanyeshuri cyangwa ababyeyi barihitamo.
Ati “Ababyeyi bifuza ko abana bagira ubunararibonye muri siyanse, ikoranabuhanga kandi bakwifuza ko ari byo bakomeza kuminuzamo. Nubwo ari byo abantu benshi batuziho ariko dufite n’igice cyo kwigisha ukwihangira imirimo kandi gikomeye cyane tubona ko nabyo bizagenda bimenyekana cyane.”
Yavuze ko mu kwigisha bibanda cyane ku guha abanyeshuri ubumenyi bushingiye ku gushyira mu ngiro ibyo biga ndetse no kwimakaza ubushakashatsi hagamijwe mu kwagura imitekerereze y’abanyeshuri no guharanira ko bashobora kuzavamo abazana impinduka n’ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete.
Kuri ubu iri shuri ryashyizeho umunsi abantu mu ngeri zinyuranye bashobora kurisura bagamije kumenya amakuru yimbitse ajyanye naryo kandi ryafunguriye amarembo ababyifuza.
Ni umunsi uteganyijwe ku wa 22 Werurwe 2025, aho ababyeyi bazagaragarizwa umwihariko wo kwigishiriza abana b’abo muri Ntare Louisenlund School mu gutegura ahazaza habo heza.
Ati “Iyo dufunguriye imiryango abantu bifuza kuza, ikintu cya mbere dukora ni ukubamara amatsiko, bakabanza bagasura ikigo. Ikindi cy’akarusho uyu mwaka bazabasha kwinjira mu mashuri barebe uko abanyeshuri biga.”
Yakomeje ati “Dutumira na ba bantu bagize iki gitekerezo cyiza ngo iri shuri rijyeho. Urugaga rwabo ni abagabo ubu bamaze kuba bakuru, bakaza bakaganiriza ababyeyi kugira ngo bumve ibigwi byacu n’aho duturuka, bakabasha kumva aho duturuka n’aho dushaka kugera.”
Yagaragaje ko kuri ubu hashyizweho gahunda yo gutanga buruse aho abanyeshuri bashobora kwishyurirwa igice cy’amafaranga y’ishuri, hakaba n’uburyo Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi ifasha abanyeshuri barangije amashuri abanza batsinze neza kurusha abandi.
Kuri ubu MINEDUC yafashije abanyeshuri 80 kwiga muri Ntare Louisenlund School kuko batangiranye nayo.
Ntare Louisenlund School yashimangiye ko rifite intego yo kubaka no gutegura abahanga bafite intekerezo za kinyafurika hagamijwe kubakundisha umuco wabo no gukunda abo bari bo.
Iri shuri rifite gahunda y’uko nibura mu gihe cy’imyaka itandatu rizaba ryigwamo n’abarenga 1500 baturutse mu bice bitandukanye.
Abashaka kwiyandikisha aho ababyeyi bazagaragarizwa umwihariko wo kwigishiriza abana b’abo muri Ntare Louisenlund School, ku itariki ya 22 Werurwe 2025, bashobora gukoresha iyi link: https://docs.google.com/forms/d/e/1...




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!