Uyu munsi mukuru usanzwe wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka ariko muri iki gikorwa wizihijwe ku wa 15 Werurwe.
Ni ibirori byaranzwe no kwishimira ibyagezweho no kuzirikana umusanzu w’abagore mu rugamba rw’iterambere, hanashimangirwa akamaro ko guha imbaraga ubwuzuzanye n’ubumwe mu rugo kuko bigira akamaro ku gihugu.
Ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bahagarariwe n’Umuyobozi wa Komine Gladsaxe yo mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Copenhagen, Trine Græse, washimye ubufatanye buranga Ambasade y’u Rwanda n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Danemark.
Yijeje gukomeza no kongera ubufatanye mu bikorwa binyuranye bya Komine ayobora n’Abanyarwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’i Burayi bw’Amajyaruguru, Dr. Diane Gashumba yashimye ubudasa bw’Ubuyobozi bw’u Rwanda mu guharanira ubumwe, uburinganire n’uburenganzira bwa buri Munyarwanda.
Yagaragaje ko mu Rwanda umugore yahawe umwanya, bituma agaragaza ko ashoboye kuko ubu bagaragara mu bikorwa binyuranye biteza imbere igihugu.
Amb. Dr. Gashumba yasabye Abanyarwanda batuye muri Danemark gukomeza gukorera hamwe bashaka icyabateza imbere, kigateza n’imbere igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Elekta Foundation, Lacy Hubbard, yasobanuye ko bahisemo gukorana n’u Rwanda kuko barusanganye gahunda zihamye kandi rukorana neza n’abafatanyabikorwa.
Yagaragaje ko ubufatanye bw’abafatanyabikorwa batandukanye bwafashije guhashya kanseri y’inkondo y’umura mu turere twa Gicumbi, Kayonza, Rubavu, Nyabihu, Karongi ndetse ubu bakaba bagiye gutangira mu turere twa Kicukiro na Bugesera.
Abanyarwanda batuye mu Burayi bw’Amajyaruguru bashimiwe ko ari aba mbere muri diaspora bateye inkunga igikorwa cyo gupima no kuvura kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda.
Hanamuritswe imyambaro ya Kinyarwanda irimo umushanana wambarwa mu birori, imbyino gakondo na filime yakozwe ku rugendo rwo guharanira ubwuzuzanye mu Rwanda.

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!