00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 January 2025 saa 05:26
Yasuwe :

Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye inama ya ’Abu Dhabi Sustainability Week’ igamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Shakhboot Nahyan Al Nahyan.

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame ari bwifatanye na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan n’abandi bayobozi b’ibikuru b’ibihugu, abafata ibyemezo, abahagarariye ibihugu byabo n’abandi bitabiriye iyi nama.

Perezida Kagame kandi azitabira ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka ’Zayed Sustainability Prize awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya 16. Ibi bihembo bitangwa na UAE, bigamije kuzirikana abagira uruhare mu guhanga udushya no kurema ibisubizo bigamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe. Ibigo bito n’ibiciriritse n’imiryango itegamiye kuri leta ni bamwe mu bahabwa ibi bihembo.

Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bandi bayobozi bakuru b’ibihugu, ku munsi wa mbere w’iyi nama.

Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi batandukanye, imiryango itari iya leta, abahanga mu by’ihindagurika ry’ibihe, inzego z’abikorera, abahanga ibishya, abashakashatsi n’abandi.

Igamije kurebera hamwe inzitizi zigihari mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, inzitizi zigashakirwa ibisubizo. Kimwe mu bibazo bikomeye bihari, ni uko igipimo cy’ubushyuhe ku Isi gikomeje kwiyongera.

Urugero, umwaka wa 2024 ni wo mwaka woherejwemo imyuka myinshi yangiza ikirere, ndetse ni na wo mwaka washyushye cyane kurusha indi yose, kuva ibipimo by’ubushyuhe byatangira gupimwa.

Muri iyi nama, hanafatwa ingamba zigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira kandi zitangiza ikirere, hakarebwa ku ikoranabuhanga rigezweho, ryafasha ibihugu bitandukanye kurushaho kugana muri uyu murongo.

Perezida Kagame yageze muri Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Sheikh Shakhboot Nahyan Al Nahyan
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .