Tinubu yageze mu Rwanda ku wa Gatatu. Mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame ku mugoroba w’uwo munsi, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Bianca Odumegwu-Ojukwu, yavuze ko Nigeria igiye gukuriraho Visa Abanyarwanda nk’uko u Rwanda rwabikoze ku baturage ba Nigeria.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria, rwavuze ko Guverinoma ya Nigeria yamaze gukora ibisabwa byose kugira ngo iyi gahunda itangire yubahirizwe.
Ubu Abanyarwanda bemerewe kwinjira muri Nigeria badasabwe Visa bakamarayo iminsi 30 mu buryo bwemewe n’amategeko ku mpamvu zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi n’izindi zijyanye n’akazi kemewe.
Gusa itangazo rivuga ko “abantu bifuza kuguma muri Nigeria igihe kirenze iminsi 30, bazajya basabwa kwaka Visa kuri Ambasade ya Nigeria cyangwa se bagakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Nigeria e-Visa”.
Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria ruvuga ko ibibuga by’indege byose, ibyambu n’inzira z’amazi, byamenyeshejwe ko bigomba gutangira gushyira mu bikorwa iryo bwirizwa rya Perezida.
U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.
Ubwo yari mu Rwanda, Tinubu yahuye n’Abanya-Nigeria batuye mu Rwanda, bamugezaho ibibazo n’ibyifuzo bafite. Muri bo harimo na Masai Ujiri watangije Zaria Court mu Rwanda.
Umuyobozi w’Abanya-Nigeria baba mu Rwanda yavuze ko abari mu gihugu bafite imirimo ikomeye mu miryango mpuzamahanga, mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, siporo, amahoteli n’ibindi.
Mu Rwanda hari Abanya-Nigeria 28 bafite Impamyabumenyi z’ikirenga, Phd.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!