00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Norvege: Sadi Bugingo ushinjwa icyaha cya jenoside yagejejwe imbere y’Urukiko

Yanditswe na

Ange de la Victoire DUSABEMUNGU

Kuya 26 September 2012 saa 02:15
Yasuwe :

Umunyarwanda witwa Sadi Bugingo w’imyaka 47 y’amavuko, ejo yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Oslo ruherereye mu gihugu cya Norvege.
Sadi Bugingo wahoze ari umucuruzi i Kibungo ashinjwa kuba yarateguye akayobora ibitero byari bigambiriye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yozefu y’i Kibungo, n’abari bahungiye ku bitaro bya Kibungo.
Nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters dukesha iyi nkuru bibivuga, umushinjacyaha Petter Mandt mu rukiko rwa Oslo yagize (…)

Umunyarwanda witwa Sadi Bugingo w’imyaka 47 y’amavuko, ejo yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Oslo ruherereye mu gihugu cya Norvege.

Sadi Bugingo wahoze ari umucuruzi i Kibungo ashinjwa kuba yarateguye akayobora ibitero byari bigambiriye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yozefu y’i Kibungo, n’abari bahungiye ku bitaro bya Kibungo.

Nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters dukesha iyi nkuru bibivuga, umushinjacyaha Petter Mandt mu rukiko rwa Oslo yagize ati:”Bugingo yahamagariye anahatira abantu ubwicanyi”.

Sadi Bugingo ahakana ibyaha aregwa, birimo kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 2000 bwakorewe mu cyahoze ari Kibungo.

Bugingo yageze muri Norvege kuva mu mwaka w’2002, aza gutabwa muri yombi muri 2008, biturutse ku nyandiko zimuta muri yombi kubera icyaha cya Jenoside akekwaho.

Kuri ubu arafatwa nk’umwere ariko aramutse ahamwe n’icyaha urukiko rwa Norvege rwamukatira igihano kingana n’imyaka 21 y’igifungo, igihano kiruta ibindi muri Norvege.

Umushinjacyaha Mandt ati "niba warakoze ibyaha bijyanye n’intambara, ibyaha bihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ibyaha bya Jenoside ugomba guhanwa hatitawe aho uherereye.”

Umushinjacyaha yagaragaje ko icyaha cya Jenoside ari ubwa mbere kigiye kuburanishwa mu gihugu cya Norvege.

Kuri ubu abashinjacyaha bo muri Norvege baratangaza ko bafite abatangabuhamya barenga 100 bagomba kuza muri uru rubanza rwa Sadi BUgingo, kandi hakaba hari n’abacitse icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe kuzajya Oslo gutanga ubuhamya muri uru rubanza rwatangiye ruzakomeza kugeza mu kwezi k’ Ukuboza muri uyu mwaka.

Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994 yahitanye abatuntu basaga muliyoni, abandi ibasigira ibikomere, ubupfubyi n’ubupfakazi, ababyeyi babyaye bamarwaho urubyaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages