00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyanzuro y’umushyikirano wa 2011 yagezweho hejuru ya 90%

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 13 December 2012 saa 02:54
Yasuwe :

Mu nama ya 10 y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 13 Ukuboza 2012, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Habumuremyi Pierre Damien, yagaragaje ko imyanzuro yo mu mushyikirano wa cyenda yagezweho ku rugero ruri hejuru ya 90%.
Inama y’umushyikirano ya cyenda yari yafashe imyanzuro 27 yagombaga gushyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko iki kigero gishimishije.
Imwe muri iyo myanzuro harimo ko hagomba kunozwa uburyo bwo kwimura abaturage ku bikorwa (…)

Mu nama ya 10 y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 13 Ukuboza 2012, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Habumuremyi Pierre Damien, yagaragaje ko imyanzuro yo mu mushyikirano wa cyenda yagezweho ku rugero ruri hejuru ya 90%.

Inama y’umushyikirano ya cyenda yari yafashe imyanzuro 27 yagombaga gushyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iki kigero gishimishije.

Imwe muri iyo myanzuro harimo ko hagomba kunozwa uburyo bwo kwimura abaturage ku bikorwa by’inyungu rusange.

Aha ni ho havuye icyemezo cy’uko abaturage bagiye kwimurwa bagomba kwishyurwa mbere y’amezi atatu ngo bimurwe.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko abari bafitiwe ibirarane bishyuwe, hakaba hasigaye bake.

Ku ngingo ijyanye no kunoza serivisi yavuze ko ubu hariho gahunda y’ubukangurambaga, hakanakorwa igenzura rigamije kumenya uko ibigo byigenga n’bya leta bitanga serivisi.

Undi mwanzuro wari wafashwe muri 2011 ni uko inguzanyo zagera kuri benshi, Ikigega cy’ingwate BDF kikaba cyarazamuye igipimo cy’ingwate kuva kuri 46% kigeza kuri 75% nk’uko Minisitiri w’Intebe yakomeje abivuga.

Avuga ku mwanzuro w’uko umushyikirano wa cyenda wari wemeje gushyiraho ikigega cyunganira imisoro hagamijwe kwihutisha iterambere ry’igihugu, Minisitiri w’Intebe yagize ati “Uwo mwanzuro ni wo wavuyemo ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe na Perezida wa Repubulika tariki ya 23 z’ukwezi kwa munani. Nyuma y’amezi atageze kuri atanu iki kigega gitangijwe, Abanyarwanda ku bushake bwabo bamaze gushyiramo miliyari zisaga 25.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages