00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Proparco yo mu Bufaransa yashoye imari mu bikorwa byo kongera bisi z’amashanyarazi mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 26 November 2025 saa 03:15
Yasuwe :

Ikigo Proparco cy’u Bufaransa cyatangaje ko cyashoye imari mu kigo cya BasiGo, gikora imodoka z’amashanyarazi, kigamije gufasha kwagura ibikorwa muri Kenya no mu Rwanda.

Proparco itanga inguzanyo, igashora imari, igatanga n’indi nkunga y’imari ku bigo by’abikorera byo muri Afurika, Aziya, Amerika y’Amajyepfo no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nubwo ishoramari Proparco yashoye ritaramenyekana, rizafasha mu kwagura ibikorwa byo guteranyiriza imodoka muri Afurika, kuzamura umubare w’ibikorwaremezo bifasha mu gushyira umuriro muri izi modoka, n’ibindi bijyanye na gahunda ya BasiGo yo kugeza kuri bisi 1000.

Umuyobozi wa Proparco muri Afurika y’Iburasirazuba, Jean Guyonnet-Dupérat yavuze ko gushyigikira BasiGo, ari ugutanga umusanzu wabo mu kwimakaza ubwikorezi bukorwa mu buryo bushya butangiza ibidukikije.

Ati “Bizafasha ibihumbi by’abagenzi bo muri Kenya no mu Rwanda, ndetse binagurirwe mu yindi mijyi yo muri Afurika. Guteranyiriza imodoka z’amashanyarazi muri Afurika bikozwe na BasiGo, bituma imyuka yanduye igabanywa, bigatanga imirimo. Ni yo ntego ya Proparco muri Afurika.”

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo, Jit Bhattacharya, yavuze ko ishoramari rya Proparco, ari intambwe ikomeye ibafasha gukomeza guteza imbere imijyi ya Afurika.

Ati “Kuva mu 2021, BasiGo yerekanye ko bisi zikoresha amashanyarazi zitanga inyungu nyinshi ku bazikoresha, zinakakumira iyangirika ry’ikirere kubera ko adasohora imyuka yanduye.”

Yavuze ko bizafasha kongera inganda ziteranya izi bisi mu gihugu, kwagura ibikorwaremezo byifashishwa mu kuzishyiramo umuriro no kwihutisha gahunda ya BasiGo yo kugera kuri bisi 1000 zikoresha amashanyarazi.

BasiGo yashinzwe mu 2021 ubu ifite bisi 119 zikorera mu mihanda ya Nairobi n’iya Kigali. Imaze kugenda ibilometero birenga miliyoni 7,3.

Imaze gutwara abakabakaba miliyoni 1, mu gihe imodoka zayo zimaze kugabanya toni 3.321 z’imyuka yanduye yoherezwa mu kirere ndetse ifasha kudakoresha litiro milioni 1,4 za lisansi.

Mu mwaka ushize yabonye miliyari 42$ yavuye mu bafatanyabikorwa batandukanye, agamije kwagura ibikorwa.

Muri Nyakanga 2025 BasiGo, yatangaje ko yahawe uburengazira bwo gukorera muri Afurika y’Ubutayu bwa Sahara batiri z’imodoka z’amashanyarazi zikorwa n’uruganda CATL.

Yari ibaye sosiyete ya mbere yemerewe gukorera batiri za CATL muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. CATL uruganda rukomeye ku Isi rukora batiri zikoreshwa mu modoka z’amashanyarazi (EVs).

BasiGo ivuga ko yihaye intego ko buri mwaka nibura izajya igeza mu Rwanda bisi 100 z’amashanyarazi hagamijwe kugabanya imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli kuko zangiza ibidukikije.

Ubu bisi z’iki kigo zatangiye no gukorera mu Mujyi wa Kigali no mu ntara.

Proparco yashoye imari muri BasiGo ni ikigo gikomeye cyane cyashinzwe mu 1977. Mu 2024 honyine cyashoye imari ya miliyoni 526 z’Amayero mu kunganira ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika. Muri 2024 kandi Proparco yunganiye imishinga 87 muri Afurika.

Bisi za BasiGo zageze no mu ntara z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages