Ibi niko bimeze ku kirwa cya Nkombo aho usanga mu muco wabo, umugabo ari umutware, wozwa ibirenge n’umugore we, akamusiga amavuta ndetse byaba ngombwa akanamuheka akamugeza ku buriri.
Bamwe mu batuye iki kirwa bemeza ko uyu muco ugihari, ukaba ugitsimbaraweho n’abasaza ndetse bakumva ko atari ihohoterwa.
Bucyakabiri André w’imyaka 70 ati “Saa kumi n’ebyiri ngiye kuryama, umugore azana amazi agashyushya, akazana agatebe nkicaraho. Akanyuhagira yarangiza akampanagura akanterura akanshyira ku gitanda, niko tumeze. Ntabwo ari ihohoterwa.”
Bamwe mu bagore bemeza ko uyu muco ari uwa cyera, ndetse batakiwubahiriza kubera abagabo batakita ku bagore, bigatuma bamwe bafata icyemezo cyo kutaboza.
Mukeshimana Donatilla ati “ Abakera babozaga kubera bari bafite imibereho myiza mu rugo rwabo ariko iki gihe uko tubayemo nta mugore ucyoza umugabo amaguru kubera ko umugore wo ku Nkombo asigaye akubitwa nk’inka.”
Nyirabuhororo Odette we yatangaje ko umugore ashobora koza umugabo we mu gihe arwaye.
Ati “Muri kiliziya baravuze ati umuntu wozwa ibirenge ni nde, ni umwe wazamuye urutoki. Cyeretse arwaye, twarabiretse kubera demokarasi. Nonese icyo gihe ko umuntu yakarabyaga umugabo n’abana, ubu dusigaye dukarabya abana gusa.”
Bamwe mu bagabo baganiriye na IGIHE bemeza ko iki gikorwa ari ihohoterwa rikorerwa abagore kubera ko uburinganire bwaje ariko ngo ni bacye bakibitsimbarayeho.
Minani Daniel ati “Ubundi umugore w’ino, buri munsi umugabo mu masaha ya ni mugoroba ashyira amaguru mu ibasi bakamwoza, umuco ntiwacika ariko ntibikihaba hamwe na hamwe aho uburinganire bwaziye, ariko abasore bakiri bato n’abasaza barabikora. ”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Nsigaye Emmanuel avuga ko hagize umugore uhatirwa koza umugabo we byaba ari ihohoterwa ariko mu gihe umugore abikoze abishaka ntawabimubuza.
Ati “Niba hari umuntu ukibitsimbarayeho ngo njye mpekwa, nozwe ibirenge iryo ryaba ari ihohoterwa ntabwo ariko bimeze ariko na none tutabuza kwidagadura ku rugo, hari uburyo umugore ashobora kozamo umugabo ibirenge kubera amwitayeho (care) ariko utavuga ngo ni itegeko nshinze mu rugo rwanjye, iryo ryaba ari ihohoterwa.”
Ikirwa cya Nkombo gituwe n’abaturage 17 994, usanga imico yabo yihariye ariko ngo akenshi bagiye bayikomora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO