Ni umutingito wabaye kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, ukomeretsa abarenga 20 ndetse abarenga ibihumbi 100 bo kuri iki gice cyegereye inyaja basabwa kwimuka.
Ikigo cy’Abanyamerika cyiga ku bijyanye n’imitingito cyatangaje ko uyu wabereye mu ntera y’ibilometero 71 uvuye ku nkengero z’Inyanja ya Pacifique ugana mu mazi, no mu bilometero 53 mu bujyakuzimu.
Ni umutingito ukomeye cyane ushobora gusenya inzu, ibikorwaremezo nk’imihanda inkangu, ibikorwaremezo by’amashanyarazi ndetse ugateza na tsunami.
Tsunami ni uruhererekane rw’imiraba iba mu nyanja bitewe n’ikintu kidasanzwe gishobora gutuma amazi ava mu mwanya wayo nk’umutingito.
Iyi miraba ishobora kuzenguruka inyanja yose ku muvuduko uri hejuru cyane bikaba bibi iyo igeze ku nkengero ahari ibikorwaremezo kuko ibyangiza ya mazi akuzura icyo gice cyose.
Ni umutingito wumvikanye cyane. Nk’abari mu Murwa Mukuru w’u Buyapani, Tokyo, mu ibilometero birenga 640, na bo bawumvise kandi umara amasegonda nka 30.
Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe gishinzwe ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere cyari cyatanze umuburo ko hashobora kubaho tsunami mu nkengero z’Inyanja ya Pacifique mu duce twa Hokkaido, Aomori na Iwate, ariko habaho ufite ingufu nke kuruta uwari witezwe muri ibi bice.
Abantu barenga 114.000 bategetswe kwimuka, nk’uko Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi cyabitangaje ku wa 9 Ukuboza 2025.
Minisitiri w’Intebe, Sanae Takaichi yavuze ko nibura abantu 30 bakomeretse kubera uwo mutingito, kandi aburira ko hashobora gukurikiraho ibindi bibazo bikomeye.
Abantu bari gusaba kujya mu bice bifite ubutumburuke bwo hejuru no mu nzu bizera ko zikomeye kugira ngo birinde ibyo byago bishobora kubagwirira.
Hagaragaye ko hashobora kubaho n’ibibazo bishobora guterwa n’inganda zitunganya ingufu za nucléaire muri bi bice, icyakora isuzuma rirakomeje.
U Buyapani bukunze kuzahazwa n’imitingito n’ingaruka zayo, bijyanye n’uko buherereye mu bice bikunze kuberamo imitingito n’iruka ry’ibirunga.
Umwe mu mitingito ikomeye mu mateka aheruka ni uwo muri 2011 wari ku gipimo cya 9,1, wateje tsunami ikomeye cyane n’ibibazo bijyanye n’ingufu za nucléaire.
Iki kiza cyahitanye abantu barenga 22.000 abandi baburirwa irengero, kandi bituma uruganda rwa nucléaire rwa Fukushima Daiichi rwangirika, ruteza ibibazo muri aka gace.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!