00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 21 Frw zakusanyijwe mu mezi ane bigizwemo uruhare na Tengamara na TVA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 November 2025 saa 10:32
Yasuwe :

Ubukangurambaga bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro buzwi nka Tengamara na TVA, bugamije gutanga ishimwe ku basaba inyemezabuguzi ya EBM bukomeje kuzana impinduka mu gukusanya imisoro, kuko bwafashije gukusanya miliyari 21 Frw y’umusoro ku nyongeragaciro , kuva ku wa 1 Nyakanga kugeza ku wa 31 Ukwakira 2025.

Tengamara na TVA igamije gushishikariza abaguzi kurushaho gusaba inyemezabuguzi za EBM, bakagira ishimwe ribagarukira.

Mu bindi bigaragaza uburyo gahunda y’ishimwe ku batse inyemezabuguzi ya EBM ikomeje kwitabirwa ni uko abaturage bashya bagera kuri 390.172 biyandikishije muri Tengamara.

Muri icyo gihe hasabwe inyemezabuguzi zisaga 2.720.068 za EBM. Mu mezi ane kandi hatanzwe miliyoni 867 Frw z’ishimwe zatanzwe ku baguzi 88.833.

Tengamara na TVA yaje kunganirwa n’ubundi bukangurambaga bwiswe TengaPromo. TengaPromo ni ubukangurambaga bwatangijwe na RRA ku bufatanye na QT Global Software Limited na AMBI Tech Ltd, ku wa 17 Kanama 2025.

Bwatangijwe mu rwego rwo gufasha abaguzi basaba fagitire za EBM kubona amahirwe menshi, yiyongera ku ishimwe rya 10% bahabwa kuri TVA ya fagitire ya EBM basabye.

Imibare ya RRA igaragaza ko miliyoni 150 Frw zimaze gutangwa mu bihembo bya TengaPromo ku bagera kuri 3.000. Muri rusange, kuva gahunda ya Tengamara na TVA yatangizwa, arenga miliyari 2.4 Frw amaze gushyikirizwa abasabye inyemezabuguzi za EBM, ahwanye na 10% bya TVA yakusanyijwe.

Abamaze kungukira muri ubu bukangurambaga, barimo na Hélène Murekatete. Ku wa 21 Ugushyingo 2025 Murekatete wo mu Karere ka Bugesera yashyikirijwe urufunguzo rwa Kia Sorento yatsindiye kubera gusaba fagitire za EBM ku bitunga umuryango we, no gukina muri TengaPromo.

Ni imodoka ifite agaciro ka miliyoni 17 Frw. Murekatete yavuze ko yamenyeye bwa mbere iyi gahunda mu itangazamakuru.

Icyo gihe abaguzi bashishikarizwaga ko buri gihe uhashye ugomba gusaba fagitire ya EBM, bikaguhesha amanota ukoresha ukinira ibintu bitandukanye muri TengaPromo. Yahise yiyandikisha, akanze *562# maze aratsinda.

Mu byishimo byinshi yagize ati “Ndashimira Imana ko yabikoze. Nabishyizemo imbaraga, buri uko mpashye, wenda nguze umuceri, bakampa fagitire ya EBM, umugabo yajya kugura lisansi nkamuha nimero
agashyiraho, ngira amanota menshi nakoresheje nkina, ntsindira iyi modoka.”

Iyi gahunda yatangijwe muri Werurwe 2024 mu bukangurambaga bwiswe “Tengamara na TVA”, igamije gushishikariza abaguzi ba nyuma gusaba fagitire za EBM, uhabwaishimwe ringana na 10% bya TVA yishyuwe kuri fagitire.

Muri Nyakanga 2025, mu rwego rwo kongerera imbaraga iyi gahunda, RRA yinjiye mu bufatanye na QT Global Software Ltd na AMBI Tech Ltd kugira ngo abaguzi babone amahirwe menshi yiyongera kuri rya shimwe.

Kuri ubu, abaguzi bashobora gutsindira ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, moto ndetse n’imodoka.

Ku baturage benshi, Tengamara yabaye ikirenze kuba gahunda y’imisoro, kuko yinjiye muri gahunda zabo za buri munsi.

Fiona Kamikazi yagize ati “Ubwa mbere nakundaga kwibagirwa gusaba inyemezabuguzi, ariko ubu byabaye umuco. Nzi ko iyo nsabye inyemezabuguzi ya EBM, ntabona ibihembo gusa, ahubwo mba mfasha igihugu cyanjye gutera imbere. Byabaye kimwe mu bigize imibereho
yanjye”

Mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo, ishimwe kuri TVA risigaye ritangirwa muri eNoti, uburyo bw’ikoranabuhanga bworoshye kandi bwizewe bwo gucunga amafaranga.

Kwinjira muri eNoti, umuntu akanda *562#, kandi iyi serivisi iboneka hose haba kuri telefoni igezweho, cyangwa telefone nto zisanzwe.
eNoti ifasha kwakira 10% kuri TVA n’ibihembo bya TengaPromo, kohereza amafaranga kuri Mobile Money cyangwa kuri konti za banki, kwishyura umuriro n’amazi, kugura ama-unites, kandi ugakurikirana imikoreshereze ya konti yawe uko ubyifuza.

Binyuze muri eNoti kandi, abitabira TENGAMARA bashobora gukoresha amafaranga yabo bayabikuje ako kanya kandi mu buryo bworoshye.

Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Dr. Innocente Murasi, yagaragaje ko iyi gahunda ifite uruhare rukomeye mu kubaka umuco wo gusora ku bushake, kandi ko ubu bufatanye bwatanze umusaruro.

Yagize ati “Iyo usabye fagitire ya EBM, nk’ubuyobozi bw’imisoro tubona ko habayeho gucuruza tukazakurikirana uwo musoro. Ariko n’umucuruzi aba afite amakuru yizewe y’uko ibicuruzwa bye byinjira mu bubiko bikanasohokamo, cyangwa se uko acuruza serivisi ze.”

“Ibyo bimufasha kwikorera igenzura niba arimo gukora neza, yunguka, cyangwa se ari mu bihombo, akaba yafata icyemezo cy’impinduka akeneye gukora. Murumva ko EBM ifite akamaro kenshi.”

Umuyobozi Mukuru wa AMBI Tech Ltd, Patrick Ndahiro, umwe mu bafatanyabikorwa b’iyi gahunda, na we yagaragaje ibyiza bungukiye muri ubu bufatanye.

Yagize ati “Dutewe ishema no gukorana na RRA na QT Global Software mu gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga butuma imisoro ikusanywa neza kandi bugaha abaturage ubushobozi. eNoti na TengaPromo bigaragaza neza uko ikoranabuhanga rishobora koroshya serivisi za Leta rigatuma zigera kuri bose.”

Gusaba inyemezabuguzi ya EBM bishobora gufatwa nk’igikorwa gito, ariko gifite uruhare runini ku gihugu. Buri nyemezabuguzi ituma TVA ikusanywa neza, igashyigikira gahunda ya Leta yo kwishakamo ubushobozi, igatanga ubushobozi bukoreshwa mu kubaka serivisi rusange ziteza imbere imibereho y’abaturage.

Ni gahunda ikomeje gufasha u Rwanda gukusanya imisoro. Muri Nyakanga 2025, RRA yatangaje ko mu mwaka w’isoresha wa 2024/2025 yakusanyije miliyari 3.079,8 Frw z’imisoro, yarenzeho 1,3% kuri miliyari 3.041,2 Frw yateganyaga gukusanya.

Murekatete Helena yashishikarije abantu kwaka inyemezabuguzi ya EBM kuko bizabafasha kwiteza imbere kandi bakanateza imbere u Rwanda
Murekatete Helena yegukanye imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages