00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’i Nyaruguru bashimye uruhare rw’uruganda rw’icyayi rwa Mata rukorana n’abarenga 5000

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 10 December 2025 saa 08:56
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Uruganda rw’Icyayi rwa Mata bwizihije Umunsi Mukuru wahariwe umuhinzi w’icyayi, , mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwabo mu iterambere ry’ubu buhinzi bufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda.

Ni ibirori byizihirijwe mu Murenge wa Mata ku cyicaro cy’uru ruganda, ku wa 06 Ukuboza 2025, urangwa no kurebera hamwe ibimaze kugerwaho no gukomeza guhamya ingamba hagamijwe gukomeza guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi mu gace uruganda ruherereyemo.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’Icyayi rwa Mata, Niyomugabo Cédric, yibukije ko uru ruganda rwatangiye mu 1978, rwegurirwa abikorera mu 2010.

Yerekanye, ko kuva muri iyi myaka rweguriwemo abikorera rwavuye kuri toni 1500 z’umusaruro, rugera kuri toni 3000, aho rumaze kugera kuri hegitari zisaga 1800 rufatanije n’ abahinzi, ariko intumbero akaba arukugira ubuso burenga hegitari 2000.

Ati “Miliyari 7 Frw zashowe mu buhinzi bw’icyayi, kugira ngo hongerwe ubuso buhingwaho, ndetse ubu dukorana n’abahinzi basaga 2300 bibumbiye muri koperative yitwa KOTHENYA, bahabwa byinshi birimo ifumbire, ingemwe ku nguzanyo bishyura nyuma n’izindi nyunganizi kugira ngo umusaruro urusheho kuzamuka.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko bishimira ko uruganda rwagaragaje ukuboko gushyikigikira iterambere ry’aho ruherereye, aho bubatse amashuri, imihanda ndetse bakanatanga mituweli 300 buri mwaka mu mirenge baturanye na yo irimo Ruramba, Mata na Kibeho.

Umwe mu bahinzi b’icyayi ukorana n’Uruganda rwa Mata, Ndizeye Martin Patrick, umaze imyaka 20 agihinga, yagaragaje uruhare rw’icyayi mu mibereho myiza y’abatuye i Nyaruguru kuva mu myaka yo hambere kuko kiri mu byacogoje gusuhuka kw’abagabo bajyaga gushaka imirimo mu bindi bice by’igihugu.

Ati “Icyayi cyarandeze. Navutse mu 1979, nsanga data amaze imyaka itatu ahinze icya mbere kuko yagiteye mu 1976. Nakuze ntungwa na cyo kinandihirira amashuri kugera ubu kikimfasha.”

Ndizeye, watangiye guhinga icyayi cye mu 2005 ahereye kuri are 70, yavuze ko yakomeje kucyongera aho ubu afite hejuru ya hegitari, kikaba kimufasha kwiteza imbere n’ubu arimo kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), ari cyo kimwishyurira ataretse no kwishyurira abana be, kuko yinjiza hagati y’ibihumbi 400 Frw na 500 Frw buri kwezi yamaze gukuramo ibindi byose bikigendaho mu ihinga n’isarura ryacyo.

Yakomeje avuga ko yicuza kuba amafaranga yose yagiye abona atarayashoye mu buhinzi bw’icyayi, asaba urubyiruko kwinjira mu bihinzi bw’icyayi hakiri kare kuko ari uguteganyiriza ejo hazaza hatekanye.

Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Mountain Tea, urwego rubumbiyemo inganda icyenda cy’icyayi mu gihugu harimo n’urwa Mata, Karekezi Jean, yagarutse ku kamaro k’umuhinzi w’icyayi mu iterambere ryacyo n’uburyo bashyize imbere umurimo w’ubuhinzi bw’icyayi udaheza kuko ari ho bizeye ko hazateza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rihamye.

Yagaragaje ko kugeza ubu mu nganda zicunzwe na Rwanda Mountain Tea Ltd yahanze akazi ku bakozi 21.729 barimo 54% b’abagore, n’abagabo 46% ,bose hamwe bahembwa agera kuri miliyari 11.81 Frw mu mwaka.

Yashimangiye ko bazirikana cyane akamaro k’abahinzi b’icyayi mu bwinshi n’ubwiza bwacyo, ibituma icyayi cy’u Rwanda kiba cyiza kandi kikamamara ku Isi hose.

Ati “Bahinzi b’icyayi muri abafatanyabikorwa b’ingenzi, nta ruganda rwakwiyubaka rutabafite. Umuhinzi w’umunyamwete, w’umunyamurava kandi w’umunyakuri, ni we udufasha muri ibi byose ndetse ni nayo mpamvu tuzakomeza gufatanya mu bikorwa byose bigamije kongera no kunoza umusaruro, birimo kubabonera ifumbire ku gihe, kubona ingemwe z’icyayi aho zikenewe n’ibindi birimo no gushaka amasoko aboneye..”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru, ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, yashimye imikorere y’uruganda rwa Mata n’uburyo rufasha agace rurimo guteza imbere abaturage, ashimangira ko baborohereza akazi.

Ati “Kuyobora aka Karere biratworohera kubera ko mworoshya iterambere ryako. Aha hantu hakorera abantu benshi kandi tuba twifuza abaturage bafite icyo bakora, kuko babasha kubona ibyo kurya, kujyana abana ku ishuri n’irindi terambere kandi ibyo byose aha birahari, ahubwo dukore cyane twese dutere imbere.”

Ibi birori kandi byaranzwe no gushima abahinzi, abasoromyi b’icyayi n’abakozi bahize abandi mu mikorere aho bahembwe inka, amagare, telefone, ndetse n’amatungo magufi.

Kugeza ubu, Uruganda rw’Icyayi rwa Mata rufitiye akamaro abasaga 5000 barimo abahinzi n’abarukoramo muri rusange, rukaba kandi ari urwa kane mu nganda zinjiza amadevize menshi mu Rwanda.

Rwanda Mountain Tea ibumbiye hamwe inganda icyenda zirimo urwa Mata, Kitabi, Gatare, Rutsiro, Rubaya, Nyabihu, Gisakura, Mushubi na Nshili-Kivu.

Abagabiwe inka barishimira ko uruganda rwahaye agaciro imirimo bakoze yo kwita ku cyayi
Abahinzi babaye indashyikirwa bagabiwe inka n'Uruganda rw'Icyayi rwa Mata
Abahinzi b'icyayi bishimira ko bakomeje iterambere babifashijwemo n'ubuhinzi bwacyo
Abayobozi batatu bahagarariye abasoromyi abo bita ba 'Kapita', bahembwe telefone zigezweho bashimirwa ko bakora neza, banasabwa kujya bazifashisha mu gutanga raporo z'ikoranabunga
Itorero Urugangazi ryasusurukije abitabiriye ibi birori byo kwishimira iterambere ry'umuhinzi w'icyayi
Kuri uyu munsi, urubyiruko rwahawe ubutumwa bwo kwitabira ubuhinzi bw'icyayi kuko ari amahitamo meza y'ejo hazaza
Bamwe mu bahinzi bahawe amagare nk'igihembo cyo kuba bagemurira icyayi cyiza Uruganda rwa Mata
Ndizeye Martin Patrick, umaze imyaka 20 ahinga icyayi buri kwezi yinjiza ibihumbi 500 Frw
Perezida wa Koperative y'Abahinzi b'Icyayi igemura mu Uuganda rwa Mata yitwa KOTHENYA, Nshimyumukiza Abson, yashimye imikoranire ikomeje kubaranga kuko ibateza imbere bose
Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Mountain Tea, ireberera n’Uruganda rrwa Mata, Karekezi Jean, yavuze ko bashishikajwe n'imibereho myiza y'umuhinzi w'icyayi n'undi wese ugikoramo
Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’Icyayi rwa Mata, Niyomugabo Cédric, yavuze ko hari gukorwa byinshi ngo bazamure imibereho y'umuhinzi n'umusoromyi w'icyayi
Visi Meya wa Nyaruguru ushinzwe Ubukungu, Gashema Janvier, yavuze ko Uruganda rw'Icyayi rwa Mata rutuma kuyobora akarere biborohera kuko babunganira muri byinshi birimo guha akazi abaturage benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages