00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere y’ibyaha byahamijwe Bikindi Simon waguye muri Benin

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 December 2018 saa 03:10
Yasuwe :

Umuhanzi Bikindi Simon w’imyaka 64 kuwa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 nibwo yashizemo umwuka aho yabaga muri Benin, azize Kanseri y’ubugabo bw’epfo (Prostate).

Yapfuye nyuma y’imyaka ibiri asohotse muri gereza ya Misserété muri Komine ya Akpro-Missérété, nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka 15 yari yarakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ku byaha byo gushishikariza abahutu kwica abatutsi.

Mbere ya 1994, Bikindi wavukiye mu yahoze ari Komine Rwerere muri Perefegitura ya Gisenyi yari umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, akaba n’umuyobozi w’Itorero gakondo Irindiro.

Azwi mu ndirimbo zasingizaga ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo n’izashishikariza abahutu kwikiza abo yitaga abanzi, abatutsi.

Inyinshi mu ndirimbo ze zakanguriraga abahutu kwica abatutsi zacuranzwe kuri RTLM na Radio Rwanda.

Hejuru yo kuba umuhanzi w’icyamamare, yari umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’amashyirahamwe ndetse n’umurwanashyaka w’imena w’Ishyaka MRND ryari ku butegetsi.

Uruhare rwe muri Jenoside

Bikindi Simon yafatiwe i Leiden mu Buholandi tariki 12 Nyakanga 2001 yoherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda tariki 27 Werurwe 2002, ashinjwa uruhare mu gukangurura abahutu kurimbura abatutsi.

Mu Ukuboza 2008, Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukangurira abahutu kwica abatutsi.

Urukiko rwemeje ko muri Kamena mu 1994, Bikindi yanyuze mu muhanda wahuzaga segiteri Kivumu muri Rwerere na Kayove muri Gisenyi ari kumwe n’imodoka y’Interahamwe irimo imizindaro yacurangaga indirimbo ze zashishikarizaga abahutu kwica abatutsi.

Mu nzira berekeza i Kayove, Bikindi yifashishije iyo mizindaro yari mu modoka ahamagarira rubanda nyamwinshi (abahutu) guhaguruka bagatsemba ba nyamuke (abatutsi) yitaga abanzi.

Uwo munsi bagarutse bavuye i Kayove, Bikindi yongeye gukoresha ya mizindaro abaza abahutu niba baratangiye kwitabira igikorwa cyo kwica abatutsi yitaga inzoka.

Urukiko kandi rwasanze hari impamvu nkomezacyaha kuri Bikindi, kuko yari umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda akaba n’umwe mu bavuga rikijyana b’ishyaka ryari ku butegetsi, rwemeza ko iyo shusho yari afite mu baturage byari byoroshye kubabwira ikintu bakihutira kugikora.

Igifungo cy’imyaka 15 Bikindi yahawe cyarangiye tariki 12 Kamena 2016 akomeza kuba muri Benin kugeza ku rupfu rwe ku wa Gatandatu kuko nta kindi gihugu kigeze cyemera kumwakira nyuma yo kurangiza igihano cye.

Umuhanzi Bikindi Simon w’imyaka 64 yapfuye ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages