Byatagajwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Peter Geleta. Byari mu biganiro byari byateguwe n’Ihuriro ry’Abashoramari bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakorera mu Rwanda ‘American Chamber of Commerce in Rwanda, AmCham Rwanda).
Trinity Metals yinjiye muri AmCham muri uyu mwaka ndetse Peter Geleta ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’iri huriro.
Ni cyo kigo cya mbere mu Karere k’Ibiyaga Bigari cyohereje amabuye muri Amerika.
Ibiganiro byagarukaga ku kwerekana amahirwe ari mu bucukuzi no kwereka abashoramari bo muri Amerika andi mahirwe ari mu Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE Galeta ati “Twizeye ko tugiye kuzana DFC ikaba umufatanyabikorwa mu by’imari mu bihe biri imbere. Kwinjira muri AmCham kuri twe ni ingenzi cyane bijyanye n’aho duhurira na Amerika. Turajwe ishinga no gufasha u Rwanda gukurura abashoramari benshi bo muri Amerika bakaza kurushoramo imari.”
Kugeza ubu Trinity Metals Group imaze gushora miliyoni 40$ mu birombe birimo icya Nyakabingo gicukurwamo Wolfram, icya Musha gicukurwamo Gasegereti, Coltan na Lithium (ikiri gukorwaho ubushakashatsi) n’icya Rutongo gicukurwamo amabuye ya Gasegereti.
Iki kigo gifite abakozi barenga 7000. Mu 2024 Trinity Metals Group yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya Wolfram, gasegereti na coltan, mu 2029 iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201.
Geleta ati “Ni twe kigo cya mbere cyigenga giha akazi abantu benshi. Mu myaka itatu n’igice kandi twamaze kugera ku mabwiriza mpuzamahanga yo kurinda abantu. Turi kuri 0,12. Ni ibipimo bihura n’ibindi ibyo ari byo mpuzamahanga. Dutewe ishema n’umusaruro tumaze kugeraho, twakubye kane kuva twatangira.”
Geleta yavuze ko batangiye bacukura gasegereti ingana na toni 10 ku kwezi bagitangira none ubu bageze kuri toni 80 zicukurwa mu birombe bya Rutongo.
I Musha na bwo bagitangira bacukuraga toni 12 ariko ubu zageze kuri toni 30 ku kwezi, mu gihe mu kirombe cya Nyakabingo hacukurwaga toni 29 ubu basigaye bacukurayo toni 100 ku kwezi.
Ati “Ubu ni twe ba mbere muri Afurika dutunganya Tungsten nyinshi. Mu myaka itanu iri imbere turateganya gushora miliyoni 100$. Bizadufasha gushyira inganda zitunganya amabuye kuri buri kirombe, twongere imashini zifashishwa mu bucukuzi binatume twongera umusaruro.”
Trinity Metals ifite intumbero y’uko mu myaka itanu iri imbere izaba itunganya Tungsten ingana na toni 250 ku kwezi zizajya ziva i Nyakabingo. I Musha izaba icukura toni 100, i Rutongo gasegereti izagezwa kuri toni 200 zivuye kuri 80 zicukurwa ubu.
Ati “I Musha tuzaba tunacukurayo lithium. Uyu munsi mu bushakashatsi bwacu twamaze kubona imyobo ifasha mu bushakashatsi kandi ibisubizo ni byiza. I Ntunga ho turi gushaka ishoramari kugira ngo na ho ducukure kuko dushaka kubikora ku kigero gihagije ku buryo dukora ubushakashatsi bufatika. Turi no kureba uburyo twazana abashoramari bakubaka ikirombe cya lithium.”
Geleta yavuze ko mu igenamigambi ry’imyaka itanu, abakozi bazaba bariyongereye barageze ku bihumbi 10.
Mu minsi ishize ni bwo kontineri za mbere zitwaye Wolfram yatunganyijwemo Tungsten yageze ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahazwi nka Towanda muri Leta ya Pennsylvania.
Trinity Metals yari iyijyanye mu kigo cya Global Tungsten & Powders (GTP) gitunganya ifu y’amabuye y’agaciro avamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bikoresho bitandukanye.
Geleta ati “Dufitanye amasezerano yo kuboherereza kontineri 16 za tungsten ku mwaka. Ni amasezerano y’imyaka ibiri. Bakeneye nyinshi. Twohereza kandi muri Autriche. Uko twongera umusaruro tuzongera n’ibyo twoherezayo.”
Geleta yavuze ko ubu bari no kureba uko bashyiraho amasezerano yo kohereza gasegereti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu munsi gasegereti yabo bayohereza muri Thaïlande.
Umusaruro w’amabuye y’agaciro u Rwanda rujyana ku isoko ryo hanze wiyongereye cyane kuva mu 2017, kuko ayo yinjiza yavuye kuri miliyoni 373$, agera kuri miliyari 1,7$ mu 2024.
Raporo y’ibikorwa byo mu 2024 y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze ishoramari ry’agera miliyoni 441,3$ yashowe mu mishinga 31 itandukanye.
Ubucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi hagati y’u Rwanda na Amerika mu 2024 bwari bufite agaciro ka miliyoni 368,9$, aho ibicuruzwa byahererekanyijwe n’impande zombi bifite agaciro ka miliyoni 74,9$ n’aho serivisi zikiharira miliyoni 294$.
Ni imibare yagizwemo uruhare n’abashoramari 56 babarizwa muri AmCham. Ni urugaga ubu ruyobowe na Ivan Mbaraga, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Oklahoma Christian University Rwanda Campus (OC Rwanda) n’Umuyobozi wa Aspire Academy Bugesera.
Mbaraga yavuze ko uretse kwerekana amahirwe ari mu bijyanye n’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibi biganiro bigamije no guhumura amaso urubyiruko ruri gusoza amasomo by’umwihariko muri OC.
Ati “Twashakaga kwerekana amahirwe ari mu bucukuzi haba ku bagize AmCham n’abo muri OC. Biri no mu murongo wo gukangurira abantu kuzitabira icyumweru cyahariwe ubucukuzi kizaba mu kwezi gutaha. Abanyeshuri bacu na bo twagombaga kubereka amahirwe ahari bagatekereza byagutse, bitari mu bucukuzi bwo mu Rwanda ahubwo no mu karere.”
Ubufatanye bwa OC na Guverinoma y’u Rwanda bumaze imyaka 19. Mu mwaka utaha hazaba habarurwa abarenga 800 bize muri iyi kaminuza mu mashami atandukanye, Mbaraga avuga ayo ari amahirwe akomeye mu guhanga imirimo itandukanye.
Mbaraga yavuze ko hari gahunda yo kongera umubare w’ibigo byo muri Amerika n’ibindi bishamikiye kuri iki gihugu ku buryo AmCharm izongera ishoramari ryayo mu nzego zitandukanye mu Rwanda, abanyamuryango bagakubwa kabiri bitarenze mu myaka ibiri.
Amafoto: Munyemana Isaac & Nzayisingiza Fidele



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!