00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Utumatwishima ahangayikishijwe n’urubyiruko rufite amashuri make n’urudakozwa ibyo gukora

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 May 2026 saa 02:53
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko nubwo hari gahunda zinyuranye zigamije gukura urubyiruko mu bushomeri no gushyigikira ibyo rukora, hakiri imbogamizi y’urudashaka gukora n’urundi rufite amashuri make cyane atuma rugorwa no kwisanga ku isoko ry’umurimo ry’uyu munsi.

Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa 5 Gicurasi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu.

Dr. Utumatwishima yavuze ko urubyiruko ari ururi hagati y’imyaka 16 na 30 rukaba rugize ijanisha rya 27% by’Abanyarwanda miliyoni 14. Urubyiruko rw’u Rwanda rungana na miliyoni enye.

Yagaragaje ko muri izo miliyoni enye z’urubyiruko nibura usanga abantu 52% baba bafite akazi kandi keza mu gihe abandi 24% baba bari mu masomo biga biganjemo abari hagati y’imyaka 16 na 25.

Yakomeje agaragaza ko 24% bya miliyoni enye zisigaye babarwa nk’abadafite akazi ariko bakabamo ibyiciro bibiri harimo n’igihangayikishije.

Ati “Umubare dufite w’ubushomeri mu rubyiruko ubu ni 14% hakaba n’abandi 10% b’urubyiruko usanga badashaka akazi kandi bari mu byiciro byose haba abize n’abatarize. Bazinduka mu gitondo badashishikajwe no kujya gushaka akazi kandi bafite imbaraga zo gukora. Abo bantu ni bamwe mu baduteye impungenge kuko ba bandi 14% bo baravuga bati ‘njye mfite icyo nzi gukora kandi niteguye kugikora aho wakimpa hose’. Umushomeri ni uwo ubundi.”

Yakomeje asobanura ko abo 10% harimo n’abafite ubushobozi bwo gukora ariko badakozwa ibyo gukoresha imbaraga bafite, ugasanga bashaka amafaranga mu nzira mbi nk’ubujura n’ibindi bikorwa bibi.

Yavuze ko ariko minisiteri ayoboye iticaye ubusa kuri abo bashomeri aho ifatanya na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo muri gahunda yo kubashakira umurimo hagendewe ku bumenyingiro bafite.

Muri miliyoni enye nanone kandi abagera kuri 70% batuye mu byaro abandi 30% ni bo bari mu mujyi.

Nanone 50% bya za miliyoni enye bize gusa amashuri abanza. Izo ngingo zombi zo kuba abenshi mu rubyiruko ari abatuye mu cyaro no kuba ½ cyabo barize amashuri make, Dr. Utumatwishima yagaragaje uburyo ari imbogamizi ku murimo.

Ati “Urumva batuye mu cyaro kandi bize amashuri abanza gusa. Kubabonera uburyo bw’umurimo bihita bitangira kugorana.”

Yagaragaje ko imwe mu ngamba zo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko harimo no kwita ku burezi bahabwa aho 60% bagomba kwiga imyuga n’ubumenyingiro noneho abandi 40% bakaba ari bo biga iby’uburezi rusange kugira ngo kwisanga ku isoko ry’umurimo byorohe.

Ikindi ni uko urubyiruko ruba mu cyaro kandi rwize amashuri make Leta yarushyiriyeho uburyo bwo kujya rusana imihanda y’imigendererano kuva mu 2021 mu turere twose ukuyemo utwo mu Mujyi wa Kigali.

Ibyo byahaye akazi amasosiyete y’urubyiruko abarirwa mu 158 ariko agiye kongerwa abe 200, ibyahaye akazi urubyiruko rugera ku bihumbi 26.700 muri iyo gahunda yo gusana imihanda gusa.

Ikindi urwo rubyiruko rwagenewe na Leta ni ukuruha akazi mu gucunga no gusana imiyoboro y’amazi yo mu cyaro aho biteganyijwe ko bizaha akazi urubyiruko rugera ku bihumbi 5.400 ndetse no kurufasha guhinga mu buryo bugamije ubucuruzi ku buryo bibabera akazi gahagije.

Dr. Utumatwishima yongeyeho ko ikindi iyo minisiteri iteganya, ari uko urubyiruko ruramukira ‘ku ndege’ rutegereje uwaruha akazi rwanogerezwa ubwo buryo kuko byagaragaye ko mbere hajyagayo ab’ubumenyi buke ariko ubu n’abasoze amashuri runaka bajya kuhashakishiriza.

Dr. Utumatwishima ahangayikishijwe n’urubyiruko rudakozwa ibyo gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages