Imiyoborere myiza ni kimwe mu by’ingenzi u Rwanda ruzwiho ku rwego mpuzamahanga kuva mu myaka irenga 30 ishize, iyi ni imwe mu nkingi zahawe umwihariko mu byo Guverinoma yiyemeje kuzibandaho mu myaka itanu iri imbere.
Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere buzwi nka Rwanda Governance Scorecard bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2025, bwerekanye ko inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri ku kigero cya 86,31% muri uwo mwaka.
Niyo mpamvu binyuze mu nkunga y’Ibiro bya Guverinoma y’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Commonwealth n’Iterambere, FCDO, Umuryango Trōcaire wateguye iyi gahunda yitwa ‘Twiyubakire Programme’ izatwara miliyoni zirenga 900 Frw igamije gushyira umuturage ku isonga binyuze mu kubafasha mu kubakorera ubuvuguzi mu mishinga itandukanye irimo uburezi n’ubuhinzi.
Iyi gahunda ya “Twiyubakire Programme” yamuritswe ku mugaragaro ku wa 27 Gashyantare 2026.
Gusa iyi gahunda ya “Twiyubakire Programme” wari umaze amezi icyenda ukiri mu igeragezwa mu turere umunani turimo Rusizi, Gisagara, Kamonyi, Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Gatsibo na Bugesera.
Umuyobozi wa Trōcaire mu Rwanda, Marleen Levina Masclee, yagaragaje ko intego nyamukuru ya ‘Twiyubakire Programme’ ari uguteza imbere ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego za Leta mu bijyanye n’imishinga y’uburezi n’ubuhinzi.
Ati “Intego y’iyi gahunda ni uguteza imbere ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego za Leta cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Kandi ibyo tuzakomeza kubikora dushyira imbere abagore, urubyiruko ndetse n’abantu bafite ubumuga.”
Umuyobozi ushinzwe iterambere muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Billy Stewart, yashimye uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu miyoborere ikwiriye kandi ishyira imbere abaturage.
Trōcaire igaragaza ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa igihe cy’umwaka kuko izarangira muri Werurwe 2027 ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’Amajyambere y’Ibanze, CCOAIB.
Umuryango Trōcaire watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994 nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ugira uruhare mu iterambere ry’Abaturage himakazwa kurwanya ubukene ndetse no guteza imbere ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!