Ubu buryo bushya butuma babasha kwishyura mu buryo bwa “cashless” ku buntu, bityo amafaranga yatangwaga nk’ikiguzi cyo kubikuza ndetse no gutakaza umwanya mu mirongo ya banki bigakurwaho.
Ibi byatangarijwe mu birori bya Minuza Festival byabereye kuri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ku wa 6 Ukuboza 2025.
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), ishinzwe porogaramu y’inguzanyo n’inkunga bihabwa abanyeshuri, yateguye iki gikorwa hagamijwe gufasha abanyeshuri kubona amafaranga yabo bahabwa abafasha kwiga ku buntu nta yandi mafaranga babikuyemo.
Iki gikorwa cyari kirimo n’imyidagaduro kugira ngo abanyeshuri barusheho kwishimira serivisi zishyirwaho, mu rugendo rwabo rwo kugera ku nzozi bashyigikiwe n’inzego zitandukanye.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda, John Magara Gahakwa, yavuze ko ari igikorwa batangiye bashaka gufasha abanyeshuri kunogerwa na serivisi zibahendukiye.
Ati “Twaje hano kubakangurira uburenganzira bwo guhuza konti zabo na Airtel Money. Bizabafasha kubona amafaranga yabo ako kanya akimara kugera kuri konti, kandi imirimo itatu ibanza yo kwishyura ni ubuntu.”
Yongeyeho ko bifuza ko abanyeshuri bakomeza gukoresha urubuga rwa Minuza, ndetse no mu bihe by’iyishyurwa ry’inguzanyo, bakazajya bakoresha Airtel Money.
Ati “Twazanye kandi n’amapaki ya ‘Ikokinge’ atanga iminota myinshi ku giciro gito. Urugero, ushobora gukoresha 100 Frw ukabona iminota 100, cyangwa 200 Frw ugahabwa iminota 350 ikoreshwa mu minsi ibiri n’ibindi. Ku Cyumweru uhabwa iminota 1.000, harimo 800 yo guhamagara kuri Airtel n’indi 200 ku yindi mirongo. Uhamagara *255#, ukemeza ugakurikiza amabwiriza.’’
Yavuze ko intego ari ugufasha Abanyarwanda kwinjira mu minsi mikuru bishimye, bagirana imibanire myiza n’ibyishimo bibasigira ibihe byiza.
Mu gutangiza Minuza Festival, hanatanzwe serivisi zihuriweho n’inzego zitandukanye harebwa amakuru yihariye y’abanyeshuri, aho NIDA, HEC na NESA bari bahari kugira ngo amakuru y’ingenzi akenewe aboneke ku gihe, bityo abanyeshuri babone ibyo bemerewe nta nzitizi.
Ibi kandi bigiye gukorwa ku yandi mashami ya Kaminuza y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri BRD,Wilson Rurangwa, yavuze ko hamwe n’abafatanyabikorwa babo, intego ari ugushyira umunyeshuri imbere kugira ngo byose bikorwa bizamure imibereho ye no kwitwara neza mu ishuri.
Ati “Uhereye kuva yatangira, Minuza yagiye ifasha cyane. Mbere hari abanyeshuri barenga 300 bageraga kuri BRD gushaka serivisi, kandi byafataga amezi abiri. Ubu twakira babiri cyangwa batatu gusa, bikagabanya ingendo. Airtel yagiye idufasha kuva Minuza yatangira mu 2022. Ubu abanyeshuri barenga 35.000 bakoresha inkunga ya BRD kandi bashobora no kwishyura inguzanyo banyuze kuri Airtel Money.’’
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Ushinzwe Itumanaho, Ignatius R. Kabagambe, yashimye iki gikorwa. Ati “Biradufasha cyane. Akenshi duhura n’ibibazo bijyanye no kwiyandikisha, amazina, inguzanyo n’ibindi bibazo cyane cyane ko bigirwa n’abanyeshuri. Turashimira Airtel Rwanda ku gikorwa cyayo cyatumye abaturage bacu by’umwihariko abanyeshuri babona serivisi ku buntu. Ibi byose bigamije kuzamura imibereho y’umunyeshuri.’’
Ubwo iki gikorwa cyabagaho abanyeshuri babasurukijwe n’abarimo Ruti Joel, abashyushyarugamba Mc Buryohe na Mis Muyango Claudine, Dj Brianne na Tesha, Itorero rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Kevin Kade na Riderman.
Amafoto: Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!