Iki gikorwa cyatangiriye ku Cyicaro cya Ambasade ya Uganda mu Rwanda kiri ku Kacyiru.
Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade ya Uganda mu Rwanda ku wa 10 Nzeri, rivuga ko aba baturage ba Uganda bari bucyurwe n’imodoka za Volcano, bakishyura 37 000 Frw ku rugendo.
Iri tangazo rigira riti “Guverinoma ya Uganda yemereye Abagande baheze mu Rwanda kubera icyorezo cya COVID-19 ko bashobora gutaha muri bisi banyuze ku Mupaka wa Gatuna.”
Buri bisi izajya itwara abantu 25 mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Nyuma ya buri minsi itatu, hazajya hagenda abantu 100 bamaze kwiyandikisha no kwishyura amafaranga y’urugendo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!