Iki gikorwa cyatangiriye ku Cyicaro cya Ambasade ya Uganda mu Rwanda kiri ku Kacyiru.

Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade ya Uganda mu Rwanda ku wa 10 Nzeri, rivuga ko aba baturage ba Uganda bari bucyurwe n’imodoka za Volcano, bakishyura 37 000 Frw ku rugendo.

Iri tangazo rigira riti “Guverinoma ya Uganda yemereye Abagande baheze mu Rwanda kubera icyorezo cya COVID-19 ko bashobora gutaha muri bisi banyuze ku Mupaka wa Gatuna.”

Buri bisi izajya itwara abantu 25 mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Nyuma ya buri minsi itatu, hazajya hagenda abantu 100 bamaze kwiyandikisha no kwishyura amafaranga y’urugendo.

Babanje kugira umwanya muto wo kuganira
Babanje kugira umwanya muto wo kuganira
Uganda yacyuye abaturage bayo bari barabuze uko bava mu Rwanda kubera COVID-19
Uganda yacyuye abaturage bayo bari barabuze uko bava mu Rwanda kubera COVID-19
Itangazo rigaragaza ko Leta ya Uganda yemereye abenegihugu bayo gutaha
Itangazo rigaragaza ko Leta ya Uganda yemereye abenegihugu bayo gutaha