Iyi Minisiteri yasobanuye ko Intara ya Ituri icyiganjemo abanduye Ebola kuko kugeza uwo munsi hari hamaze kuboneka abantu 916 barimo 205 bapfuye, mu gihe Kivu y’Amajyaruguru yabonetsemo 84 banduye barimo 48 bapfuye, Kivu y’Amajyepfo ibonekamo batatu barimo umwe wapfuye.
Kuri Kivu y’Amajyepfo, nta murwayi mushya wa Ebola urahaboneka kuva tariki ya 26 Gicurasi, gusa Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abantu baho bagikurikiranwa bihoraho mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.
Kugeza ku wa 20 Kamena, abantu 365 banduye Ebola bari bakiri mu bitaro. Abantu 100 bakize iki cyorezo barimo batandatu babonetse muri Ituri uwo munsi na babiri babonetse muri Kivu y’Amajyepfo, bamaze gusubira mu miryango yabo.
Muri rusange, Ebola ya Bundibugyo yicaga ku rugero rwa 25,3% kugeza uwo munsi. Muri Kivu y’Amajyaruguru ni ho yicanaga umuvuduko mwinshi kuko byageze kuri 57,1%.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imbaraga zo gukurikirana abahuye n’abanduye Ebola zagabanyutse kuko byageze ku rugero rwa 58%.
Nta kindi gihugu cyo mu karere kiragaragaramo Ebola ya Bundibugyo muri uyu mwaka, keretse Uganda. Aho hari abantu 19 babonetse i Kampala kugeza ku wa 5 Kamena, barimo babiri bapfuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!