Ku wa 31 Kanama, Minisiteri y’Ubutabera muri RDC yatangaje ko Dusauchoy yafashwe hashingiwe ku bufatanye mpuzamahanga mu butabera, isobanura ko dosiye ye iri gukorwaho iperereza.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko mu Ukwakira no mu Ugushyingo 2025, Umushinjacyaha Mukuru muri RDC yashyikirije ubutabera bw’u Bubiligi inyandiko eshatu zisaba ubufasha mu iperereza kuri dosiye ya Dusauchoy n’abandi bantu.
Leta ya RDC yashimiye ubufatanye bw’inzego z’ubutabera za Tanzania, kubera gufata Dusauchoy.
Dusauchoy yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri TikTok. Kinshasa imushinja gutangaza amakuru y’ibihuha no gukoresha imvugo zishobora guteza amacakubiri.
Abo muri Leta ya RDC bamushinja gukwirakwiza icengezamatwara rishyigikira u Rwanda n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Minisiteri y’Ubutabera ya RDC ntiyatangaje ibyaha Dusauchoy n’abandi ivuga ko bashakishwa bakurikiranyweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!