00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara ya Iran ishobora gusiga umubano wa Amerika n’u Burayi aharindimuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 April 2026 saa 10:28
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko umubano w’igihugu cye n’ibihugu by’i Burayi byanze kugishyigikira mu ntambara na Iran, utazakomeza kuba mwiza nk’uko byari bisanzwe.

Ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo Trump yatangizaga ibitero simusiga kuri Iran, yasabye ubufasha bimwe mu bihugu by’i Burayi, ariko bimubera ibamba.

Ku ikubitiro, Trump yashatse gukoresha ibirindiro by’igisirikare cy’u Bwongereza mu gutera Iran, ariko buramwangira bumubwira ko budashaka kwivanga mu ntambara.

Espagne nayo yanze ko ibirindiro by’igisirikare cyayo bikoreshwa muri iyi ntambara, ndetse ikumira indege za Amerika ziyikoreshwamo mu kirere cyayo.

Trump yagaragaje uburakari nyuma yo kudahabwa ubu bufasha n’ibihugu bahuriye mu Muryango wo gutarabana wa NATO. Ibi bihugu byo byavuze ko amahame ya NATO akoreshwa igihe igihugu kinyamuryango cyatewe, bishimangira kuri kiri iyi nshuro Amerika ari yo yateye.

Ukutumvikana kwa Amerika n’u Burayi ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu kiganiro Marco Rubio yagiranye na Al Jazeera, kijya hanze ku wa 31 Werurwe 2026.

Marco Rubio yavuze ko Amerika ifite ingabo nyinshi i Burayi, ndetse buri mwaka ikoresha amafaranga menshi mu kurinda umutekano w’u Burayi.

Ati “Amerika ifite ingabo ibihumbi n’ibihumbi ziri muri kariya gace, za miliyari z’Amadolari zirakoreshwa. Ibi byose ni ukurinda u Burayi, ntabwo ari ukurinda Amerika, ni ukurinda u Burayi ibitero […] ejo nidufata umwanzuro wo gukura ingabo zacu i Burayi bizaba ari iherezo rya NATO kandi barabizi.”

“NATO ni ihuriro, kandi imikorere y’ihuriro irasobanutse, rigomba kuba ari mpa nguhe, ntabwo rishobora kuba gutanga gusa, reka twizere ko bizakemuka, tuzagira umwanya wo kubyitaho nyuma, ariko ubu icyo duhanze amaso ni iki gikorwa cya gisirikare.”

Marco Rubio yavuze ko ibi bihugu by’i Burayi byabatengushye cyane.

Ati “Baradutengushye cyane, Perezida w’igihugu cyacu azafata umwanya wo kubyigaho iyi ntambara nirangira. Imwe mu nyungu Amerika ifite muri NATO ni uko iduha ubushobozi kwo kujyana ingabo, indege n’intwaro mu bice by’Isi ubusanzwe tutabasha kugiramo ibirindiro. “

“Ibyo bice birimo u Burayi, rero mu gihe Amerika ibakeneye mu nyungu z’umutekano twabonye ibihugu nka Espagne isanzwe ari umunyamuryango wa NATO itwangira gukoresha ikirere cyayo ndetse ikabyigamba, ndetse batwangira no gukoresha ibirindiro byabo, hari n’ibindi bihugu byakoze nk’ibyo.”

Ubutegetsi bwa Trump bufitiye inzika u Burayi bwanze kubushyigikira mu ntambara ya Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages