00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yahamije ko intambara yo muri Iran yenda kurangira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 April 2026 saa 11:28
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mu gihe cya vuba cyane intambara bahanganyemo na Iran, izaba yarangiye, kubera ibikorwa bitangaje byitezwe mu minsi ibiri.

Amerika yakomeje gufunga inzira ku bwato buturuka ku byambu bya Iran bugana mu nzira ya Hormuz.

Iran na Amerika biteganyijwe ko bizasubira mu biganiro muri Pakistan, ndetse Visi Perezida JD Vance yavuze ko hari icyizere cy’uko hari icyagerwaho arebye aho ibintu bihagaze nubwo ibiganiro byamaze amasaha 21 byarangiye ku wa 12 Mata nta kigezweho.

Trump yabwiye ABC News ko mu minsi ibiri iri imbere hategerejwe ibikorwa bikomeye.

Ati “Ndizera ko mugiye kubona iminsi ibiri y’agatangaza.”

Abayobozi bo muri Pakistan, Iran n’ibindi bihugu byo muri aka gace byavuze ko ibiganiro bishobora gusubukurwa muri iki cyumweru.

Trump yavuze ko yumva bidakenewe ko bongera agahenge kashyizweho k’ibyumweru bibiri kuko yumva intambara ishobora kurangira vuba cyane.

Ati “Ndatekereza ko ishobora kurangira vuba. Izarangira vuba aha.”

Kuva ku wa mbere hatangira ingamba zo gufunga inzira y’ubwato buva cyangwa bujya muri Iran bunyuze mu nzira ya Hormuz, hamaze guhagarikwa ubwato umunani bufite aho buhuriye na Iran.

Amerika yifuza ko Iran izibukira gahunda yayo gukoresha ingufu za nucléaire mu buryo bwose ikanerekana ubushake bwo kutazongera kugerageza gutungwa intwaro za nucléaire ariko Iran ntibikozwa.

Intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 yafunze inzira ya Hormuz inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi, bituma ibiciro byiyongera kugeza hafi kwikuba kabiri.

Trump yavuze ko intambara yo muri Iran yenda kurangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages