Ibi Trump yabitangaje ku wa Mbere tariki 6 Mata 2026, mu kiganiro cyamuhuje n’abanyamakuru.
Indege yavugaga ni iyarashwe ku wa 3 Mata 2026 n’Ingabo za Iran, umwe mu bapilote abanza kuburirwa irengero, ariko nyuma Amerika ibasha kumutabara.
Muri iki kiganiro, Perezida Trump yikomye ibinyamakuru byatangaje aya makuru bwa mbere, avuga ko ashobora gufunga ababigizemo uruhare.
Ati “Twari twabigize ibanga mu gihe kirenga isaha, ubundi umuntu araza ashyira hanze aya makuru, kandi Twizeye ko tuzamufata. Turi gukoresha imbaraga nyinshi ngo dufate uwabitangaje. Turi kujya mu bigo by’itangazamakuru byabisohoye mbere, ubundi tukababwira tuti ‘ni ku mpamvu z’umutekano, mutubwire cyangwa mujye muri Gereza’.”
Trump yavuze ko ibyakozwe n’ibi binyamakuru byashoboraga gushyira umutekano w’igihugu mu kaga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!