Ku wa Kabiri nibwo AstraZeneca yatangaje ko isuzuma rigiye kuba rihagaze mu gihe hakorwa icukumbura ku cyaba cyarateye ingaruka zagaragaye ku wageragerezwagaho urukingo rwa AZD1222, rwakozwe n’icyo kigo.
Kuri uyu wa Gatandatu Kaminuza ya Oxford yatangaje ko byaje kugaragara ko nta cyabuza igerageza gukomeza. Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza, Matt Hancock, yashimye iyo ntambwe yatewe nyuma y’iperereza ryihariye.
Ati "Iri hagarikwa rigaragaza ko iteka tuzashyira imbere umutekano w’ubuzima bw’abantu. Tuzakomeza gushyigikira abahanga bacu kugira ngo babashe kugera ku rukingo rukora neza vuba bishoboka."
Kaminuza ya Oxford yatangaje ko yari yiteze ko bamwe mu bakorerwaho igerageza bashoboraga kumererwa nabi, ubu igerageza rikaba rishobora gukomeza nyuma y’isuzuma ryihariye ryakozwe mu buryo bwigenga, ryanagizwemo uruhare n’Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe kugenzura ibijyanye n’imiti, rigasanga urukingo nta kibazo rufite.
Urukingo rwa AstraZeneca ni rumwe mu nkingo icyenda za Coronavirus zigeze mu cyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma cy’isuzuma, zirimo kugeragerezwa ku bantu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!