Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) kivuga ko iyi mibare ishobora kuba iri hejuru kurushaho kuko hari benshi bashobora kuba baranduye ariko batari basuzumwa cyangwa batari babimenya.
Muri abo bantu, 20 bamaze kujyanwa mu bitaro, ariko kugeza ubu nta muntu urapfa biturutse kuri iyi ndwara. New York iri mu duce twagaragayemo cyane iyi ndwara, aho abantu bari hagati ya 31 na 80 bayanduye.
Iyi ndwara yagaragaye kandi no mu bindi bice bya Amerika birimo Alaska, Colorado, Connecticut, Florida, Georgia, Illinois, Louisiana, Massachusetts, North Carolina, Ohio, Pennsylvania, Tennessee, Texas, Virginia na Wisconsin.
CDC ivuga ko iyi ndwara itera impiswi ikabije cyane, ikajyana no kubyimba mu nda, kuribwa mu nda, isesemi ndetse no kuruka. Hari n’abagira umunaniro ukabije cyangwa umuriro, mu gihe abandi bashobora no kutagaragaza ibimenyetso na gato.
Ubusanzwe iyi parasite yandurira mu mafunguro cyangwa amazi byandujwe n’umwanda, kandi ibimenyetso bigaragara nyuma y’iminsi hafi irindwi umuntu ayanduye.
Abashinzwe ubuzima bavuga ko iyi ndwara ishobora kuvurwa hakoreshejwe imiti ya antibiotique, ariko ikaba itagaragara mu bipimo bisanzwe bya laboratwari, bigatuma hari benshi batamenya ko bayirwaye. Iyo itavuwe, ishobora kumara ukwezi kurenga itera ibibazo byo guhitwa kenshi.
Iyi parasite ikunze kuboneka cyane mu bihugu bifite ikirere gishyushye birimo Guatemala, Peru na Nepal. Nta bimenyetso by’uko ishobora kwandurira hagati y’abantu ku bantu.
Abashakashatsi bemeza ko kubera ko benshi mu barwaye iyi ndwara batigeze bajya hanze ya Amerika, bishoboka ko yaturutse mu biribwa bihingwa imbere mu gihugu bikwirakwizwa ku isoko.
Abayobozi b’ubuzima bakomeje iperereza kugira ngo bamenye inkomoko nyayo y’iki cyorezo, aho hakomeje gukorwamo ubushakashatsi ku masoko y’ibiribwa ashobora kuba yarakwirakwije iyi parasite.
CDC inasaba abaturage ko bagomba koza imboga rwatsi n’amazi atemba kugira ngo bagabanye ibyago byo kwandura iyi ndwara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!