Bavuga ko iyi nkubiri yo kugurisha ubutaka huti huti, yaturutse ku kuba bamwe mu baturage bari bahatuye bimuwe mu birwa bakajya gutuzwa ahandi, abandi bahasigaye na bo bagasabwa kwimuka kugira ngo ibi birwa bikorerweho ibikorwa by’ubukerarugendo.
Ubwo hafatwaga iki cyemezo mu 2022, hagiyeyo abashoramari babiri bazwi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, batangira kugurira abaturage ku bwumvikane ariko mu bihe bya vuba haduka abamamyi birirwa babagurira ubu butaka kugira ngo bazabugurishe ku giciro kinini mu gihe imirimo y’ishoramari mu bukerarugendo izaba yatangiye.
Igiteye impungenge abagituye muri Birwa ni uko usanga abo bamamyi bagura ubutaka batitaye ku ngaruka bishobora kuzateza kuko hari aho usanga bagura n’ubutaka bwamaze kugurwa, bishobora kuzakoma mu nkokora ishoramari.
Habimana Claude yagize ati "Bari kuza bakabugura nk’abasahuranwa. Mbere hari umushoramari witwaga Habimana waje agura igice kimwe, uwemeye akamugurira, ubyanze nta gahato. Nyuma haje abasherisheri batangira kugurira abaturage, n’ahari haraguzwe n’undi akahagura na none, akakujyana akwihereranye, ugasinya ibyangombwa akabitwara. Byanze bikunze bizateza ibibazo, twifuza ko baduha abashoramari bazima."
Mukangoga Angelique na we ati "Umusherisheri ari kuza akagutwara, akaguha amafaranga agusaba gusinya impapuro ziri mu ‘byongereza’. Ntitwize, abenshi basinya ibyo batazi, byateranya imiryango kuko niba umuturage yarariye ay’umushoramari wa mbere, undi akaza akamuterebuza, ashyize mu bibazo umuturage ugurishije isambu kabiri. Hari abazafungwa, abandi babure byose, bangare."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye abaturage gushishoza, aho bagira ikibazo, bakegera ubuyobozi bubegereye bukabafasha.
Ati "Ubwo mperukayo icyo kibazo nari nacyumvise. Hari ibibazo bibiri, kimwe cy’abo bakomisiyoneri n’abandi bashaka gutuburira abaturage, bashobora guca ruhinganyuma bagakora ibintu nk’ibyo ukumva byarabaye."
Meya Nsengimana yasabye abaturage kugisha inama ubuyobozi kugira ngo bubafashe gukumira ibyabyara amakimbirane ashobora kuzagorana mu kuyakemura, abibutsa ko bakwiye kugurisha mu buryo buzwi, bunoze kandi buteganywa n’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!