Ubutumwa butabariza Abanye-Congo bagenzi babo babutangiye mu myigaragambyo bakoreye ahantu harimo imbere y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yAmerika ku wa 17 Werurwe 2025.
Iyi myigaragambyo yateguwe n’umuryango MPA (Mahoro Peace Foundation) uharanira umubano mwiza w’Abanye-Congo mu Burasirazuba bwa RDC na Isôko-USA uhuza Abanye-Congo bahungiye muri Amerika.
Iyi miryango yasabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu gushyira igitutu kuri Leta ya RDC kugira ngo irinde ubwoko bw’Abanye-Congo bukomeje kwicwa.
Uwineza w’imyaka 16 y’amavuko ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi myigaragambyo. Yasobanuye ko we na bagenzi basabira ubutabera Abatutsi b’Abanye-Congo bari gukorerwa ubugizi bwa nabi mu burasirazuba bwa RDC burimo kwicwa no gutwikwa.
Uyu mukobwa yasobanuye ko umuryango we wabaga muri RDC ndetse ko ari na ho yavukiye, bajya mu buhungiro bitewe n’ubwicanyi bumaze imyaka myinshi bukorerwa mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Innocent w’imyaka 20 yagize ati “Ndasaba ubutabera Perezida wa Congo na Leta ya Congo. Ndamusaba guhagarika kwica abantu bacu, kubaka igihugu gifite amahoro, igihugu buri wese yabamo.”
Umuyobozi wa MPA, Adele Kibasumba, yagaragaje ko Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema bakomeje kwicirwa mu burasirazuba bwa RDC, ashima ubutwari bw’abarimo Brig Gen Michel Rukunda alias Makanika biyemeje kwitangira bagenzi babo.
Kibasumba yagaragaje ko ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi mu burasirazuba bwa RDC bumaze igihe kirekire, bityo ko ari yo mpamvu we na bagenzi be bari mu buhungiro mu bihugu birimo Amerika.
Ati “Aha muri namwe mwumve ko muri ku rugamba. Muri mu gihugu cyanyu, cyabahaye ubuhungiro, hari impamvu mwahawe ubuhungiro hano. Ni ukubera ko ibyo abandi barwanira ku rugamba byatumye muza hano.”
Yakomeje ati “Turashaka ko abantu bacu baba mu gihugu cyabo, bakagira amahoro kimwe n’abandi Bakongomani, ntidushaka ko twese tuva mu gihugu. Twese twaje tutabishaka, twaje turi impunzi, abenshi twari abana.”
MPA na Isôko-USA byagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC bukomeje gushyigikira imitwe y’intagondwa irimo FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe igifite umugambi wo gukomeza kwica Abanye-Congo b’Abatutsi mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Iyi miryango yasabye ko habaho ibiganiro kugira ngo abarwanyi ba FDLR bahagarike ubwicanyi bakomeje gukorera Abanye-Congo, batahe iwabo mu Rwanda, basubizwe mu buzima busanzwe bwa gisivili.
Yatangaje kandi ko mu gihe Abanyamulenge batuye muri Minembwe bakomeje kugabwaho ibitero by’indege z’intambara na drones, bafungiwe n’inzira banyuzamo ibiribwa ndetse n’imiti, igaragaza ko nibaticwa n’amasasu, bazicwa n’inzara cyangwa kubura ubuvuzi.
Kibasumba yasobanuye ko abatuye muri Minembwe bo badashobora kwigaragambya basaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, kuko mu gihe babigerageza, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryabagabaho ibitero. Yasabye ababa mu buhungiro gushira ubwoba, bakabavugira.
MPA na Isôko-USA byagaragaje ko aba Banye-Congo bakomeje kuvutswa uburenganzira bwo kubaho, nyamara abayobozi bo muri Amerika barasabye ubutegetsi bwa RDC gufata ingamba zo kurinda ubwoko bwibasirwa.
M23 ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro yashinzwe kugira ngo irwanira Abanye-Congo bakomeje gutotezwa, bazira ubwoko. Iyi miryango yasabye ko Leta ya RDC yashyirwaho igitutu kugira ngo iganire na wo, bishakire uburasirazuba bw’iki gihugu amahoro arambye.
Mu gihe hari abanyapolitiki bo muri RDC bakomeje kwenyegeza urwango n’urugomo bishingiye ku moko, MPA na Isôko-USA byasabye ko bafatirwa ibihano, kandi ibitero bikomeje kugabwa kuri aba Banye-Congo bihagararara.




















Amafoto: Prince Munyakuri / Washington DC
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!