Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie cyitabirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imibanire ya Hongrie na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi.
Cyitabiriwe kandi n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bifite icyicaro mu Murwa Mukuru Budapest, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imibanire ya Hongrie na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aegis Trust, Mutanguha Freddy, Abanyarwanda biganjemo urubyiruko rwiga muri Hongrie, n’inshuti zabo.
Abahuriye muri iki gikorwa bakurikiye ibiganiro na filime mbarankuru byibanze ku kwerekana ukuntu Jenoside itari impanuka yabaye ahubwo ko yateguwe igihe kinini.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongrie, Marguerite Françoise Nyagahura, yagaragaje ko kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi atari inshingano z’u Rwanda gusa ahubwo ko bireba n’Isi muri rusange.
Amb. Nyagahura yanerekanye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe guhera mu gihe cy’abakoloni hakorwa ivangura n’amacakubiri byazanywe n’abo bikomereza no mu bayobozi bakuru n’abato muri repubulika ya mbere n’iya kabiri zayoboye u Rwanda.
Yerekanye ko iyicwa ry’Abatutsi mu 1959, 1963 no mu 1973 byari ibimenyetso bigaragara ko hari gutegurwa Jenoside, umuryango mpuzamahanga ntugire icyo ubikoraho kugeza muri Mata 1994, hicwa Abatutsi abarenze miliyoni mu mezi atatu gusa.
Yagaragaje ko nubwo habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu benshi, u Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame rwahisemo ubumwe n’ubwiyunge, abakoze ayo mahano bamwe bagezwa imbere y’ubutabera ndetse hanashyirwaho gahunda zitandukanye ngo zisane umuryango nyarwanda, harimo na “Ndi Umunyarwanda”.
Amb. Nyagahura yavuze ko kugeza ubu u Rwanda ari ikimenyetso cy’imbaraga no kongera kubaho, aho urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rugakurira mu gihugu gishyize imbere ubumwe n’icyizere cyo kubaho.
Yagaragaje ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside ihagaritswe hakiri ingengabitekerezo yayo cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho imitwe irimo FDLR igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda bakomeje kuyikwirakwiza ndetse no guhungabanya umutekano w’igihugu no mu karere muri rusange.
Yasabye umuryango mpuzamahanga harimo n’igihugu cya Hongrie kugira uruhare mu kurwanya imitwe y’iterabwoba irimo na FDLR kuko ikomeza guhungabanya umutekano wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Amb. Nyagahura yasabye ibihugu gushyigikira ukuri, ubutabera no kurinda agaciro k’umuntu, asaba umuryango mpuzamahanga ko bakwiriye kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi ahantu hose ku Isi.
Ati “U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gushyigikira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. Turahamagarira ibihugu byose ndetse n’abantu bose mu kubikoraho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!