00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda yamuritse ‘Karame Twaje’ igamije gufashiriza abakiliya bayo aho bari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 June 2026 saa 08:28
Yasuwe :

I&M Bank (Rwanda) PLC yamuritse ‘Karame Twaje Agency Banking’, uburyo bushya bwo kwegereza bakiliya bayo serivisi z’imari ku rwego rw’igihugu.

Ni uburyo bugamije kugutuma serivisi z’imari zigera kuri bose mu buryo bunoze kandi budaheza.

Karame Twaje igaragaza uburyo I&M Bank (Rwanda) PLC ishishikajwe no kugeza serivisi z’imari ku bakiliya bayo bose zikabasanga aho baba, bakorera, hari ubucuruzi bwabo n’ahandi bitabasabye gusura ishami rya banki aho riri hose.

Binyuze ku bayihagarariye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, abakiliya ba I&M Bank (Rwanda) PLC ubu bashobora kubona serivisi z’imari zirimo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza, kwishyura serivisi zitandukanye nk’amazi n’umuriro, n’ibindi bigo bizitanga bafashijwe n’aba-agent muri iyi gahunda.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) PLC, Benjamin Mutimura, yavuze ko iyi ntambwe iri mu rugendo rwo kwimakaza serivisi nziza zihabwa abakiliya.

Ati “Twiyemeje kubaba hafi iteka. Karame Twaje Agency Banking ni ibihamya bifatika by’ibyo twabasezeranyije. Twizera ko serivisi za banki zikwiriye kuboneka mu buzima bwa buri munsi. Binyuze mu kwegereza abaturage serivisi za banki mu Rwanda hose, turi gukuraho birantega, turondereza igihe cy’abakiliya ndetse tugakora ku buryo serivisi z’imari zagera kuri bose.”

Mutimira yavuze ko iyi gahunda ari urubuga rwiza rwo kubakira ubushobozi abaturage n’ibigo byaba ibito n’ibinini, abanyeshuri, abahinzi abakozi n’abandi. Ati “Dushaka ko mubona serivisi z’imari hafi yanyu igihe n’aho ari ho hose muzishakiye.”

Karame Twaje Agency Banking kandi igaragaza uburyo I&M Bank Rwanda PLC, ikomeje gutera imbere mu bijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho mu gufasha abakiliya kubona ibyo bifuza mu buryo bwihuse kandi bunoze nk’uko Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhanga ibishya muri I&M Bank (Rwanda) PLC, Henry Obike, abishimangira.

Ati “Uyu munsi abakiliya baba bashaka serivisi za banki zihuta, zizewe ndetse ziboneka aho bari hose. Karame Twaje ikomatanya ikoranabuhanga, kuba serivisi zaboneka igihe icyo ari cyo cyose kandi mu buryo bworoshye, ibituma serivisi zitangwa mu buryo bugezweho kurusha uko zatangirwaga muri banki mbere.”

Obike yavuze ko Karame Twaje Agency Banking yubakanywe ikoranabuhanga rigezweho n’umutekano uhambaye kugira ngo abakiliya bahabwe serivisi zitekanye ndetse zizewe z’aho umuntu ubahagarariye aherereye.

Karame Twaje Agency Banking ije yunganira ubundi buryo bw’ikoranabuhanga nka Tsinda na Banki Muhorana, ibigaragaza uburyo I&M Bank (Rwanda) PLC ikomeje kwita ku bakiliya bayo. Ibi byiyongera ku buryo bwo gukoresha ‘Application’ yabo, internet n’uburyo buzwi nk’akanyenyeri bwo gukanda *227#.

Abakiliya bashobora kubona aho umu-agent wa Karame Twaje umwegereye ari anyuze aha

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) PLC, Benjamin Mutimura, yavuze ko Karame Twaje Agency Banking izabafasha kugeza serivisi ku Banyarwanda bose
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhanga ibishya muri I&M Bank (Rwanda) PLC, Henry Obike, yavuze ko 'Karame Twaje Agency Banking' yubakanywe ikoranabuhanga rigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages