00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yishimiye ko ‘Guverineri mubi’ wa Ituri yirukanywe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 June 2026 saa 11:02
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yishimiye icyemezo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe cyo kwirukana uwahoze ari Guverineri wa Ituri, Lt Gen Johnny Luboya Nkashama.

Tariki ya 5 Kamena 2026, Lt Gen Luboya yasimbujwe Gen Maj Kasongo Mulumba Batoka Gaby, Leta ya RDC isobanura ko izi mpinduka zabayeho kubera ko zari zikenewe byihuse.

Gen Muhoozi ntiyiyumvagamo Lt Gen Luboya kuko yamushinjaga kubangamira ibikorwa by’ingabo za Uganda byo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa CODECO.

Muri Mata 2025, Gen Muhoozi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa busaba Leta ya RDC gukura Lt Gen Luboya ku mwanya wa Guverineri wa Ituri, amugaragaza nk’umuntu mubi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kamena, Gen Muhoozi yashimiye Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ko yumvise amarira y’abaturage ba Ituri, agakuraho Guverineri mubi.

Ati “Ndagira ngo nshimire mukuru wanjye, Nyakubahwa Tshisekedi, ku bwo kumva amarira y’abaturage ba Ituri, agakuraho Guverineri mubi.”

Lt Gen Luboya yari Guverineri wa Ituri kuva muri Gicurasi 2021 ubwo iyi ntara na Kivu y’Amajyaruguru zashyirwaga mu bihe bidasanzwe bya gisirikare, kugira ngo ibikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro bigende neza.

Lt Gen Johnny Luboya yakuwe ku mwanya wa Guverineri wa Ituri mu byumweru bibiri bishize
Gen Muhoozi Kainerugaba yishimiye ko Lt Gen Luboya atakiri Guverineri wa Ituri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages